Abakobwa bamwe bo mu murenge wa Cyanzarwe wo mu karere ka Rubavu, bahuriza ku kuba umusore witwa Olivier wo mu kagali ka Rwangara yirirwa abasambanya ndetse akanabakubita, bagasaba inzego zibishinzwe kumuryoza iryo hohotera abakorera. Uyu musore Olivier anavugwaho kuba hari n’abagabo yagiye atema mu minsi yatambutse.
Umukobwa witwa Igihozo Divine ni umwe mu bavuga ko basambanyijwe ku ngufu n’uyu musore Olivier. Yabwiye Bwiza dukesha iyi nkuru ko Olivier yamusanze ari gucuruza ari we uri yo wenyine, ati “Ni uko aramfata ari kumwe n’abandi bahungu babiri. Naba Gitifu icyo gihe barabimenye. Icyo gihe bandongoye bafite n’umuhoro bakajya bawungera ku itako.”
Uyu mukobwa Igihozo avuga ko nyuma yo gusambanywa byarangiye atanze ikirego, gusa biza kurangira Olivier atorotse nyuma yo gucikishwa n’iwabo. Undi mukobwa witwa Uwiduhaye, avuga na we ko yasambanyijwe na Olivier. Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko ‘Olivier yamfashe kungufu ari kumwe n’ikindi gihungu cy’igikara.’
Ati “Baramfashe mbonye bagiye kunkubita no kuntemesha akuma bari bafite, ndababwira nti ‘aho kugira ngo munyice reka mbahereze kuneza’ mba ndemeye.” Avuga ko nyuma yo gusambanywa yamaze iminsi itatu aryamye kuko yari yakomerekejwe cyane. Akomeza avuga ko munsi yashize Olivier yamunyuzeho ari kumwe na mugenzi we baramuhamagara, birangira bamuhondaguye bamugira intere.
Ngo bamukubita kuri iyi nshuro bashakaga kumwambura ikote rishya yari yambaye, ndetse icyo gihe yaratabaje abura uwamutabara. Avuga ko mu busanzwe Olivier afite agatsiko k’insoresore zibarirwa mu icumi basanzwe bagendana, gusa akaba ari we wazengereje abantu. Uyu mukobwa yanakomeje avuga ko kubera ko azi ko Olivier ari umugome cyane, aramutse agiye gutanga ikirego yahita amwica.
Undi mukobwa witwa Uwimpuhwe Joyeuse usanzwe akorera mu kabari kari ahitwa Ryabizige, avuga ko bwa mbere Olivier amuhohotera yagiye aho akorera yitwaje umuhoro n’inkoni, amubwira ko ari kumushaka. Ngo uyu mukobwa yamusubije ko nta mwanya afite, ibi uyu musore abifata nko kumusuzugura kandi nta muntu ujya umusuzugura.
Ngo ubwakurikiye Olivier yagiye aho akorera afite umupanga n’inkoni nanone, amuhubanuza kuri kontwari y’akabari akoreramo amujyana inyuma mu gikari. Ngo uyu musore yabwiye uyu mukobwa ko bajya gutemberana ahitwa mu Kibaya, gusa aza kuburirwa n’undi muntu ko byari amaco yo kumufata kungufu. Uwamuhaye amakuru ngo yamubwiye ko Olivier atagombaga kumufata kungufu ari umwe, ahubwo ko yari kumusangira na bagenzi be basanzwe bagendana.
Ngo uyu Olivier yabajije Uwimpuhwe amafaranga umuntu ashobora kumwishyura igihe baba baryamanye, amusubiza ko aticuruza, icyakora ngo yahise amukubita inkoni yari afite kuko ngo atagakwiye kumusubiza gutyo. Ubukurikiyeho Olivier yasanze uyu mukobwa aho akorera, amutegeka gukuramo ishati yari yambaye akayimuha, undi amusubiza ko ari yo yonyine agira.
Uwimpuhwe akomeza avuga ati “Icyo gihe yamfasha amabere arayakanda mbura umwuka, ndapfukama musaba imbabazi. Byarangiye muhaye ya shat nti ‘twara akatari amagara bajya ku isoko.’” Ngo ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe Olivier na bagenzi be bagerageje kumusambanyiriza mu kabari akoramo, gusa bikaba ngombwa ko abacika akoresheje amayeri.
Bwiza yatangaje ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe yemeye ko uyu musore Olivier uvugwaho gukorera iri hohotera abakobwa yafashwe agatabwa muri yombi. Ati “Uwitwa Olivier yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Icyakora ngo Gitifu yavuze ko amakuru yo kuba hari abakobwa basambanyijwe kuri we ari mashya, kuko uyu musore Olivier we afungiwe kurwana, ariko mu gukora dosiye bariya bakobwa nibatanga amakuru kimwe n’abandi barafatwa kuko barazwi kuko baturukaga mu murenge wa Busasamana.