Bamwe mu bakobwa byabayeho bo mubasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rurindo, bavuga ko bakundana n’abasore bo mu yindi miryango ndetse bakagera aho bagashakana, ariko nyuma imiryango y’abasore yazamenya ko abo bakobwa bakomoka mu basigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abo bagabo babo, bakabasenda. Imbwa yo mu rugo yariye ubugabo bw’umwana wo muri urwo rugo.
Ubwo baganiraga na BTN TV bavuze ko ari ikibazo bafite kuko abasore bakundana babizi ko basigajwe inuima n’amateka, nyuma bakaza kubasaba ndetse bakabana ariko nyuma bakabata bakagenda, umwe yagize ati “ nk’ubu nari narashakiye I Kigali, ariko biza kwanga ariko binyuze muri bwa buryo umusore yumvira umuryango we bakamubaza impamvu yashatse mubatwa, niba yari yarabuze undi mukobwa w’ahandi, ibyo rero natwe bidusigara mu mutima kuko n’aho tugeze tuba dufite impungenge ko undi musore duhuye azatwemera.”
Bakomeje bavuga ko kuri ubu baba babayeho mu bwoba bwo kuba bakwegera abandi basore ngo hato batazabanena kubera ko bakomoka mu bwoko badashaka, gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangaje ko iyo ari imyitwarire idakwiriye ku banyarwanda, ndetse bagiye gukomeza kubikangurira abantu bose mu rugamba rwo guhindura iyo myumvire ndetse no kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Uretse gusendwa cyangwa se bagatabwa n’abagabo kubera ko ari abasigajwe inyuma n’amateka, aba bakobwa batangaje ko icyo gihe basigara bahura n’ingaruka nyinshi kandi zikomeye mu buzima, dore ko abo bagabo babata batwite cyangwa se baranabyaye.