Abakobwa: ibintu 6 bishobora gutuma utekereza ko utazongera kubona urukundo ukundi

Si ukuba udaherutse kugira umuhungu mukundana gusa, ahubwo noneho ukaba wiyumva nk’aho utari ku isoko kugira ngo wongere ujye mu rundi rukundo. Ikinyamakuru love cyaganiriye na bamwe mu bakobwa, bababaza niba bijya bibaho ko bajya biyumva ko batazongera kubona urukundo ukundi, batanga ibisubizo mu buryo butandukanye bukurikira:

UBA UTEKEREZA KO ABASORE BATAKIKUREBA: Haba hashize igihe kinini wiyumvamo ko nta maso y’umusore cyangwa umugabo ukikureba, ibyo bigatuma agaciro wiba nk’umukobwa ukwiriye umusore runaka kagabanuka cyane. Niba uri umukobwa ibi bikakubaho, ugirwa inama yo kudahangayika, mu gitondo ujye wisiga aka make up nk’ibisanzwe, bityo uzazengurutsa umutwe inshuro nkeya cyane icyizere cyo gukundwa cyongere kigaruke.

NTA MAZINA Y’IGITSINAGABO AGARAGARA MUBO MUVUGANA KURI PHONE: Atari uko ubishaka, ariko mu bantu muvugana kuri phone haba hagaragara abakobwa gusa, umuhungu muvuganye akaba ari umwe mu gihe kinini cyane. Abagabo cyangwa abasore bagira isoni zo kwandikira abakobwa batabasubiza cyangwa se bakabasubiza batinze cyane mu gihe kinini. Niba bimeze gutyo, gerageza ujye usubiza abasore vuba vuba igihe bakwandikiye.

NTA MUSORE UJYA UKWAKA NIMERO: Abakobwa ni abantu bacika integer vuba, cyane iyo bahuye n’abasore bashyashya ariko ntibabasabe nimero zabo. Niba uri umukobwa ukaba udatanga numero yawe, biba bigoye ko ushobora gukuza urukundo rushya. Gusa niba ushaka gukuza umubano n’umuhungu runaka, tera intambwe umusabe numero ze.

Inkuru Wasoma:  Ibintu 5 byakwereka ko umusore yagukunze bya nyabyo nta kindi akurikiye

NTAWE UJYA UGUTUMIRA NGO MUSANGIRE: buriya, intambwe ya mbere yo kumenya niba uri mu rukundo ni igihe wasohokanye n’umusore mukajya gusangira. Niba utajya utumirwa ngo mujye gusangira n’umusore bigatuma wiyumva nk’aho isura yawe isi yayanze, kuki udatera intambwe ye mbere ngo wowe ubimwisabire? Imyitwarire yo gutera iya mbere ishobora gutuma ubona urukundo.

ABASORE NTIBAKWEGERA BWA MBERE NGO BAKUGANIRIZE: Mu buzima bwawe haba ku kazi cyangwa se ubuzima busanzwe, nta musore mubo mujya muhura ukwereka ko ashaka kuganira na we mbere. Birashoboka ko wowe uba wagaragaje umwuka utuma babona ko bigoye kukwegera ngo bakuganirize. Gerageza umwenyure byisumbuyeho, buriya inseko ituma abantu bakubonamo ubushuti cyane kandi uri uwo kuganirizwa, ibyo bizatuma abasore bakwegera bashaka kukuganiriza.

NTA WIGEZE AKUBAZA NIBA UFITE UMUKUNZI: Niba nta musore ujya ukubaza niba ufite umuntu mukundana cyangwa ntawe, biba bivuze ko wowe ugaragaza ko wishimye cyane kandi wuzuye. Niba ushaka kugaragara nk’udafite umukunzi kandi umushaka, garagaza udutendo twabyo ubundi abasore bazakwegera bakubaze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved