Abakobwa ku Isi hose bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukata bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga yabo

UNFPA ni ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage, ryatangaje ko hari kugaragara ubwiyongere bw’ibihugu biri gukora umugenzo wo gukata bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ku gitsina gore. Batangaje ko guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2030 abantu basaga 68 bazaba barawukorewe mu bihugu 25. Muri raporo yabo yakozwe mu 2022 ivuga ko abagore nibura miliyoni 200 bakorewe uwo mugenzo, ku mpamvu zishingiye ku mico y’ibihugu n’izindi zidahuye n’ubuvuzi.

Uyu mugenzo muri iyi raporo ugaragara nkaho uba uhonyora uburenganzira bw’umwana w’umukobwa kuko ari no kumwangiriza ibice by’umubiri ndetse ko ukwiye gucika mu kurinda umwana w’umukobwa muri iki gihe ndetse n’ikizaza. Iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2019 abakobwa basaga miliyoni 4,1 bari babayeho mu ngaruka batewe no gukorerwa uyu mugenzo ndetse iyo mibare ikaziyongera aho mu 2030 izaba miliyoni 4.6 z’abakobwa.

Uyu muryango watangaje ko uyu mugenzo wiganje cyane mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Iyi raporo igaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora porogaramu ya UNFPA na UNICEF yo kurwanya uwo mugenzo, ku buryo hari impungenge ko uyu mugenzo ugiye kwiyongera mu binyacumi bibiri biri imbere.

UNFPA yatangaje ko umukobwa wakorewe uyu mugenzo ahura n’ingaruka bitewe n’uwawukoze n’uburyo yawukozemo, ugatera ububabare uwawukorewe, kuva amaraso menshi ndetse no kwibasirwa n’indwara mu myanya y’ibanga. Mu ngaruka z’igihe kirekire harimo nko kugira uburibwe igihe kirekire cyane cyane bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yajyanye mu nkiko ‘admin’ wa groupe ya Whatsapp amushinja kumuvanamo

Inkuru Wasoma:  Uwo mu muryango wa Turatsinze wishwe na Kazungu wicaga abakobwa akabahamba aho atuye yavuze ku buzima bwa nyakwigendera n’igihe yaburiye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved