Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko nibura abakobwa miliyoni 4.5 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’isiramurwa mu mwaka wa 2026.
UNFPA igaragaza ko ku isi hose abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 230 bamaze gukorerwa iri hohoterwa, rifatwa nk’ikorwa rinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.
Nubwo hari aho bikorwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, UNFPA ivuga ko bidafite ishingiro mu buvuzi kandi ko nta mpamvu n’imwe y’ubuvuzi ishobora kurishyigikira.
Iyi ngeso iboneka mu bihugu 94 byo ku migabane itandukanye. Nubwo hari imbaraga zikomeje gushyirwa mu kuyirwanya, UNFPA ivuga ko abakobwa n’abagore benshi bagihura n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’umutima.
Raporo igaragaza ko mu myaka 30 ishize hari ibimaze kugabanuka mu bice bimwe by’isi, kuko aho mbere umukobwa umwe kuri babiri yakorerwaga isiramurwa, ubu byagabanutse bikagera kuri umwe kuri batatu.
UNFPA ishimangira ko abantu benshi ku isi, abagabo n’abagore, bashyigikiye ko iyi ngeso icika burundu bitarenze 2030. Ishishikariza za guverinoma, imiryango itegamiye kuri Leta n’abaturage gufatanya guhindura imyumvire n’umuco bituma ikomeza kubaho.
Muri Afurika ari ho ikibazo gikomeye kurusha ahandi. Nko muri Ethiopia, abagore n’abakobwa batatu kuri bane bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bamaze gukorerwa isiramurwa. Gusa mu bihugu nka Djibouti, Eritrea na Somalia, abayobozi b’idini ya Islamu basohoye itangazo mu 2025 rivuga ko nta shingiro ry’idini rishyigikira iyo ngeso.
UNFPA ivuga ko kwigisha abana mu mashuri n’ubukangurambaga bikomeje gufasha mu kurinda abakobwa no kubaka ejo hazaza hatarangwamo iri hohoterwa.