Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), kuri uyu wa Gatanu basoje  amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22.

 

Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

 

Witabiriwe kandi na ba ofisiye bakuru ba RDF.

Amahugurwa bariya basirikare basoje, yari agamije “kongerera ubushobozi abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe”, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.

 

 

Iyi Minisiteri yunzemo ko yari anagamije ” kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.”

 

Maj. Gen. Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’abasirikare ba RDF.

 

 

Yanashimiye abarangije amahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje, anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere.

Amahugurwa abasirikare bahawe yibanze ku guhangana n’iterabwoba
Abasirikare bo mu mutwe wa Special Force na ba Ofisiye ni bo bitabiriye amahugurwa