Abakora itangazamakuru ritari irya Kinyamwuga bahawe umurongo ntarengwa

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ruravuga ko hari Abanyamakuru bakora umwuga w’Itangazamakuru kinyamwuga, ariko hakaba n’abandi bakora Itangazamakuru batabifitiye uburenganzira, ibyo bikabangamira umwuga w’itangazamakuru ariko nanone hakaberamo gukora ibyaha kuri abo bakora bitari ibya kinyamwuga.

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse na The Legal Aid Forum, bahuriye mu nama Nyunguranabitekerezo ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru, ahanini hagamijwe kumva neza inshingano za buri wese (Abayobozi, Abanyamakuru n’Abaturage) mu gukora akazi bashinzwe ari ko kwegera Abaturage.

Muri iyi nama, hagaragajwe uburyo hari Abaturage basanzwe bakora imbuga zabo ubundi bagakora igisa nk’umwuga w’itangazamakuru, aho Umuturage ashobora gukora umuyoboro wa YouTube akajya afata amashusho abonye yose akayatangaza avuga ko ari amakuru, ndetse rimwe na rimwe ibi bikanacanga Abayobozi b’Inzego za Leta kuko bituma bananirwa gutandukanya Abanyamakuru ba nyabo n’abari kwiyitirira Itangazamakuru.

Umuyobozi waturutse mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Lydia Ndayikunda, yasobanuriye abitabiriye inama ko Umunyamakuru w’umwuga aba akorera igitangazamakuru cyanditswe kandi cyahawe Uburenganzira n’Urwego rwa (RMC) ikindi kandi akaba afite Ikarita y’Umunyamakuru nayo itangwa n’Urwo rwego.

Icyakora nubwo bimeze bityo, bamwe mu bayobozi b’inzego zirimo imirenge, Uturere ndetse n’Intara, ubwo bagaragazaga ko mu gutanga amakuru bajya bagira impungenge z’uko bashobora kuba amakuru bayatanga ku batari abanyamakuru b’umwuga, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Imiyoborere (RGB), P. Claver Nyirindekwe yavuze ko yaba Umunyamakuru ndetse n’umuturage usanzwe yemerewe amakuru aturutse mu buyobozi bitewe n’icyo akeneye kumenya.

Nyirindekwe yagize ati “Yaba Umunyamakuru cyangwa Umuturage yemerewe kumenya amakuru mu Buyobozi, ahubwo ikibazo kihaba ni ukumenya ngo ayo makuru umuntu uri kuyahabwa cyangwa se uri kuyabaza agiye kuyamaza iki. Ikintu abantu bagomba kumenya ni uko niba uri Umuturage usanzwe wabaza wenda Gitifu w’Umurenge amakuru, wowe ukajya kuyakoresha nk’Umunyamakuru, ubwo haba hari itegeko riguhana kubera ko uri gukora itangazamakuru kandi utaryemerewe.”

Inkuru Wasoma:  Ninde warashe ibisasu mu mujyi wasake? FARDC na M23 baritana ba mwana

Yakomeje ashimangira ibyo Uwa RMC yavuze ko umunyamakuru agomba kuba akorera ikigo kibyemerewe kandi anafite ibyangombwa, bityo uukora akazi akiyitirira itangazamakuru hari amategeko amuhana nk’umunyabyaha wese. Byashimangiwe kandi n’umuyobozi akaba n’Umunyamategeko waturutse mu kigo ‘The Legal Aid Forum’ ari nacyo kigo gifatanya na RMC mu kunganira Abanyamakuru bagize ibibazo bikenera amategeko cyangwa se ababunganira.

Yavuze ko hari ibibazo bakunda guhura nabyo akenshi, aho usanga umuntu yafashwe mu makosa akora akazi k’itangazamakuru, ariko bakaza gusanga burya yari Umuturage usanzwe udafite ibyangombwa, bikaba ngombwa ko ikirego cye kijya muri RIB kuko aba atakiri uw’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye inzego zose za Leta muri iyo Ntara kuva ku Ntara kugera ku Mudugudu, ndetse n’Abanyamakuru bari bitabiriye iyo nama ko bagomba gukorana bya hafi cyane, kuko bitanga umusaruro ku muturage Abanyamakuru bose bakorera.

Guverineri Dushimimana yanavuze ko nta muyobozi n’umwe ubujijwe gutanga amakuru igihe cyose Umunyamakuru amwegereye amusaba amakuru (Turabigarukaho byimbitse mu nkuru yacu itaha) asaba n’Abanyamakuru ko igihe cyose bakeneye amakuru, mbese muri make mu kazi kabo ka buri munsi, bakeneye kwitwaza ibyangombwa byuzuye bigaragaza ko ari Abanyamakuru b’umwuga.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rwatangiye mu mwaka wa 2011-2013 aho Leta y’u Rwanda yifuje ko uru rwego rwakwigenga kugira ngo rubashe kunoza neza umwuga w’Itangazamakuru, ndetse kuri ubu rukaba rumaze kugera kuri byinshi cyane ndetse n’Itangazamakuru rikaba rimaze gufata umurongo ufatika, aho hari abanyamakuru barenga 1100 bafite amakarita y’Itangazamakuru ndetse n’Ibitangazamakuru birenga 220.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved