Leta y’u Burundi yasohoye amabwiriza asaba abakora mu biro bya Perezida, ibya Visi Perezida n’ibya Minisitiri w’Intebe gutangiza akazi kabo amasengesho y’iminota 30. Itangazo ryashyizweho umukono na Col Aloys Sindayihebura ushinzwe serivisi za Gisivile mu Biro bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rivuga ko iki cyemezo kigomba gutangira kubahirizwa uhereye ku wa Kabiri tariki 7 Werurwe mu 2023. Umugabo yapfuye urupfu rw’amarabira nyuma yo guteegerwa inzoga za Nguvu ebyiri n’ibihumbi 5000Frw.
Rikomeza rivuga ko ayo masengesho azajya akorwa mu minsi yose y’akazi kuva saa moya n’igice kugeza saa mbili za mu gitondo. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko muri Mutarama Perezida Ndayishimiye yari yasabye ko inzego za Leta zose zishyiraho gahunda y’amasengesho igenewe abakozi bazo. Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko abakozi bo mu biro bya Perezida w’u Burundi bemeza ko bari basanganywe umuco wo gusenga mbere y’akazi ariko batabikoraga mu buryo bw’itegeko. Src: igihe