Abakora mu irimbi rya Rusororo baravuga ko ryabahinduriye ubuzima kubera ibyo bari baraburiye ahandi babihabonye

Bamwe mu bantu bavuye mu itsinda ry’abantu 36 bakora isuku ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abantu mu irimbi ry’i Rusororo bavuga ko amafaranga binjiza mu kwezi yabahinduriye ubuzima, bakabasha kwiteza imbere ndetse ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Umwe mu bantu babarinzwa muri iri tsinda witwa Hagenimana Vincent aganira na Kigali Today dukesha iyi nkur yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye akora imirimo itandukanye ariko amahirwe menshi yayagize aho agereye muri aka kazi ko gusukura imva.

Yagize ati “Imva nyisukura bitewe n’uko numvikanye n’umuntu. Nshobora kumuca amafaranga murebye uko ahagaze, cyangwa bijyanye n’ibyo yifuza ko nkora. Urugero, hari uwo nca nk’ibihumbi 10 by’ako kanya bitewe n’akazi ngiye gukora kuri iyo mva.”

Kamwe mu kazi avuga akora, ni ako koza amakaro aba yubakiye imva, gutera indabo zikikije imva ndetse no gukomeza kuyisura igihe yakwangirika akamenyesha ba nyir’umumtu uhashyinguye.

Hagenimana avuga ko mu kwezi iyo yabonye amafaranga make ari ibihumbi 150 ariko ko ashobora kubirenza bikikuba na kabiri. Ati “Ubundi ni uko ntashaka gutangaza amafaranga yose nkorera hano ubundi ubu ngira imva nitaho bakampemba buri kwezi, ariko nkanagira izo nitaho rimwe na rimwe mbisabwe n’abahashyinguye umuntu wabo.”

Ukuriye iri tsinda witwa Jean Paul Nkunzwenimana, yemeza ko aka kazi kabafasha kwiteza imbere kandi ari akazi gahuriwemo n’abantu bize ndetse n’abatarize. Avuga ko kandi abagakora barize baba bafite amahirwe yo kwinjiza menshi kuko bo babasha kuvugana indimi n’abanyamahanga igihe baje gusura uwabo uhashyinguye bakabasaba kujya bita kuri iyo mva.

Yagize ati “Jyewe amafaranga nkuramo hano anyishyurira inzu buri kwezi kandi siko kazi konyine nkora kuko ntibimbuza gukora n’ibindi bintu bitandukanye.”

Inkuru Wasoma:  Amafoto 20 y’ubukwe atangaje utigeze ubona ahandi

Nyuma yo kubona ko binjiza agatubutse bishyize hamwe bakora ikibina cyo kubitsa no kugurizanya kibafasha kwizigama buri kwezi. Ati “Bitewe n’uko twinjiza amafaranga atangana buri wese yizigama uko yifite noneho nyuma y’amezi atandatu tukagabana ayo tuba tugejejemo ariko na mugenzi wacu iyo abikeneye turamuguriza.”

Nkunzwenimana avuga ko bakora ari itsinda ry’abantu 36 barimo abagore 21 n’abagabo 17 bose bakaba bamaze kwivana mu bukene. Nkunzwenimana akomeza avuga ko iri tsinda rimaze igihe kingana n’umwaka bakora aka kazi ko kwita ku mva ziri mu irimbi rya Rusororo.

Iyo atanga ubuhamya bw’uburyo abantu badakwiye gusuzugura akazi, ahera kuri kano bakora akavuga ko umuntu uvuga ko yabuze akazi abiterwa no kwifuza akazi runaka atabasha kubona kandi hari ibyo yakora bikamwinjiriza ahubwo we akabifata nk’ibiciriritse.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye umuntu wa mbere uhawe igihano cyo gupfa mu buryo butandukanye n'ubw'abandi ku Isi

Nyuma yo kubona ko binjiza agatubutse bishyize hamwe bakora ikibina cyo kubitsa no kugurizanya kibafasha kwizigama buri kwezi. Ati “Bitewe n’uko twinjiza amafaranga atangana buri wese yizigama uko yifite noneho nyuma y’amezi atandatu tukagabana ayo tuba tugejejemo ariko na mugenzi wacu iyo abikeneye turamuguriza.”

Nkunzwenimana avuga ko bakora ari itsinda ry’abantu 36 barimo abagore 21 n’abagabo 17 bose bakaba bamaze kwivana mu bukene. Nkunzwenimana akomeza avuga ko iri tsinda rimaze igihe kingana n’umwaka bakora aka kazi ko kwita ku mva ziri mu irimbi rya Rusororo.

Iyo atanga ubuhamya bw’uburyo abantu badakwiye gusuzugura akazi, ahera kuri kano bakora akavuga ko umuntu uvuga ko yabuze akazi abiterwa no kwifuza akazi runaka atabasha kubona kandi hari ibyo yakora bikamwinjiriza ahubwo we akabifata nk’ibiciriritse.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved