Bamwe mu bakobwa bakora umwuga w’uburaya bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko muri aka kazi bakora bakunda guhura n’ingorane nyinshi zitandukanye, ariko bakabasha kubyihanganira kubera ko aka kazi bagakora Atari uko bagakunze ahubwo ari uko ntayandi mahitamo baba basigaranye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abaganiriye na Kigali500, bamwe muri bo bavuze ko bajya gufata imyanzuro yo kuza muri aka kazi bavuye iwabo abandi bareka ibyo bakoraga kugira ngo baze kugakora babone amafranga yo kubatunga. Umwe yagize ati “ navuye iwacu nza gukora aka kazi k’uburaya kubera ko iwacu ubuzima bwari bwanze, ariko abagabo nabo birirwa baduhondagura amafranga kuyarekura biba ari ikibazo gikomeye.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru bakubitwa ni uko abagabo baba bashaka kuryamana na bo ku buntu nta mafranga babishyuye, bahitamo kubyanga ugasanga barabakubise ku buryo hari nubwo yemera kuryamana n’umugabo abizi ko ataramwishyura, yakomeje avuga ati “ nk’ejo bundi umugabo yankubise kubera ko namwimye, kandi yari avuye ku wundi mukobwa mugenzi wanjye.”
Undi mukobwa mugenzi we yakomeje avuga ko hari ubwo aba yumva uyu mwuga yawureka ariko nanone bikaba ikibazo iyo bigeze ku mibereho, akaba aribyo bituma aguma awukora kuko iyo abonye amafranga ibihumbi 2 ku munsi ashobora kumufasha kubaho ubuzima bugakomeza, yagize ati “ubundi twebwe batwita indangamirwa, iyo nkoreye bibiri ijoro rimwe nkahaha imboga n’umuceri cyangwa ubugari, ibyo biba bihagije ubuzima bugakomeza.”
Babajijwe niba igihe bahohotewe babasha gufashwa, bavuze ko abayobozi b’aho bakorera badakunze kubitaho cyane, kuko n’uherutse gukubitwa niwe wifatiye iya mbere ajya kurega kuri RIB gusa umugabo wari wamukubise yaje gucika birangira gutyo. Bakomeje bavuga ko kubw’impamvu ibazana mu buraya ari ubuzima bubi, baramutse babonye amafranga yo kubafasha kuba batangira niyo waba ari umushinga muto aka kazi bakavamo.
Umwe yagize ati “ hano turi abakobwa benshi cyane bakora akazi k’uburaya, reba uriya, n’uriya uhetse umwana nawe niyo, ariko nk’ubu niyo yaba amafranga makeya n’ibihumbi 20 nshobora kujya mu isoko ngatangira gucuruza ubundi nkabona ubuzima.” Abandi bakomeje bavugako uretse ubucuruzi, niyo babona akazi ko mu rugo bagakora neza hehe no kuzongera kuva mu rugo icyo Babura ni ikintu icyo aricyo cyose cyabahuza aka kazi.”