Abakoresha Facebook na Instagram bagiye gutangira kwishyurwa mu kindi gihugu cyo muri Afurika

Abantu bamaze kubimenyera ko umuntu ashobora kuba yakorera amafaranga akoresheje imbuga nkoranyambaga, abinyujije mu gusakaza amashusho, gutangaza amakuru, amafoto ndetse n’ibindi. Ibi ni ibintu bimaze kumenyerwa cyane mu myidagaduro, byabaye akanyamuneza mu gihugu cya Kenya ubwo Perezida yabwiraga abantu ko ubu amasezerano agiye gutangira bakajya binjiza bakoresheje Facebook ndetse na Instagram.

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yatangaje ko yagirenye ibiganiro na Meta, ikigo gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram, ko bigeye kugeza igihugu cye ku kuba abakoresha izo mbuga bazajya bishyurwa. Ibintu byari bimenyerewe mu bihugu byinshi ariko kugeza ubu ntabwo byari barahageze.

Abantu bakoresha izi mbugabashyiraho amafoto, amashusho, amakuru ndetse n’ibindi bintu ku buryo mu gihe yujuje ibisabwa, ashobora gusaba kujya yishyurwa. Ibi bizwi nka ‘Monetization’. Ubwo buryo bukaba bugiye kugezwa muri Kenya nk’uko byatangajwe na Perezida Ruto ubwo yari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge, Jamhur Day.

Perezida yagize ati “Mfite amakuru meza ku bahanzi bacu batekereza amakuru yo gushyira kuri Facebook na Instagram. Ejo hashize Meta yiyemeje gufasha abo bantu muri Kenya kugira ngo bajye binjiza amafaranga, nyuma ya gahunda y’igerageza Meta izabafasha mu kwinjiza ibibatunga(amafaranga) mu gukora ibyo dukunda.”

Perezida wa Kenya atangaje ibi nyuma y’uko agiranye ibiganiro na Meta mu gufasha abantu bose bakora imyidagaduro ndetse n’abatangaza amakuru, bayinyujije kuri Facebook na Instagram ariko ntibinjyize muri icyo gihugu. Kimwe no mu Rwanda kugeza ubu uretse urubuga rwa Youtube, Google, Twitter na TikTok nta zindi mbuga zinjiriza abanya-Rwanda bazikoresha.

Inkuru Wasoma:  Umucuruzi yatunguwe n'ahantu abagizi ba nabi batemaguriye bakamwaka miliyoni 2 Frw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved