Mu kiganiro Elon Musk akaba nyiri X yahoze ari twitter yagiranye na minisitiri w’intebe wa Isiraheri, Benjamin Netanyahu kuri uyu wa 18 Nzeri 2023, yavuze ko kugira ngo abantu bakomeze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa X bashobora gutangira kwishyura.
Iki kiganiro cyibanze ku bikorwa by’uru rubuga nkoranyambaga ndetse n’imigabo n’imigambi rufite, Elon Musk yabwiye Netanyahu ko bafite gahunda y’uko abashaka gukoresha uru rubuga bazajya babanza kwishyura. Ati “Turagana ku kwishyuza amafaranga make buri kwezi kugira ngo ukoreshe uru rubuga.”
Icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana uko abakoresha X bazajya bishyura ndetse n’ingano y’amafaranga bazajya batanga kuko Elon Musk ntabwo yatanze amakuru arambuye kuri iyi gahunda. Netanyahu yashimiye Musk kubw’uruhare X ikomeje kugira mu gutanga ijambo, ariko amusaba guha umurongo ibijyanye n’imvugo zibiba urwango zinyuzwa kuri uru rubuga.