Abakozi babiri ba Ambasade ya Isiraheli i Washington bahitanywe n’amasasu yarashwe hafi y’inzu ndangamurage y’Abayahudi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.

 

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Kristi Noem kuri x yagize ati: “Kuri uyu mugoroba, abakozi babiri ba Ambasade ya Isiraheli bishwe mu buryo budasobanutse hafi y’inzu ndangamurage y’Abayahudi i Washington. Turimo gukora iperereza cyane.”

 

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Washington, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku gihe cyaho, ngo mu gihe inzu ndangamurage y’Abayahudi iherereye hafi ya Capitole, yakiraga ibirori by’abasore b’abadipolomate bo muri Isiraheli, umusore w’imyaka mirongo itatu, uzwi ku izina rya Elias Rodriguez, ukomoka mu mujyi wa Chicago, muri Illinois, yarashe ku musore n’inkumi bari hanze y’inzu ndangamurage, basakuza bati: “Palesitine Yigenga.”

 

Abashinwe umutekano bamufatanye n’intwaro ye nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa i Washington, Guillaume Naudin, watangaje ko nta kaga kagihari, umutekano wagarutse.

 

Uhagarariye Isiraheli uhoraho mu Muryango w’abibumbye, Danny Danon, yamaganye icyo gikorwa.

Ati: “Ni igikorwa gitesha agaciro cy’iterabwoba rirwanya Abayahudi. Ni igikorwa cya shitani cyo kurwanya iterabwoba.”

Yongeyeho ati: “Gutera abadipolomate n’umuryango w’Abayahudi ni ukurengera (ukurenga umurongo utukura)”.

 

Kuri X, Perezida wa Isiraheli, Isaac Herzog, yavuze ko yababajwe cyane n’icyo gikorwa kandi anamagana icyo gikorwa gisuzuguritse cy’urwango no kurwanya Abayahudi.”

 

Ati: “Twizeye ko abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bazafatira ingamba zikomeye abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Isiraheli izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo irengere abenegihugu ndetse n’abayihagarariye hirya no hino ku Isi.”

 

Ku ruhande rwe, Perezida wa Amerika Donald Trump na we abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe ‘Truth Social’ yahise agira ati: “Ubu bwicanyi buteye ubwoba bwabereye i Washington, bigaragara ko bwatewe no kurwanya Abayahudi, bugomba guhagarara, ako kanya!”

 

Yongeyeho ko urwango n’ubutagondwa nta mwanya bifite muri Amerika.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yanditse kuri X ati:  “Nta kwibeshya,  tuzabona ababigizemo uruhare kandi tubashyikirize ubutabera.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.