Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abakozi b’Umuryango w’Abibumbye 224 bakoreraga mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungishijwe banyuze mu Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rwakiriye ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo guha inzira abo bakozi bakoreraga amashami yawo atandukanye i Bukavu.
Ati “Ni abakozi ba Loni 224 ni bo bambutse umupaka baciye mu Rwanda bavuye i Bukavu. Ni abakozi ba UN ntabwo ari abadipolomate bo muri za Ambasade.”
Alain Mukuralinda yirinze gutangaza byinshi ku birebana n’uburyo abo bakozi bagiye kwakirwa cyangwa bazaba bitabwaho mu gihe bagikomeza urugendo rwabo.
Ati “Icyo twakwemeza gusa ni uko baciye ku mupaka binjiye mu Rwanda.”
Yavuze ko Loni yabanje kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda isaba ko abo bakozi bayo barunyuzwamo.
Ibyo bibaye mu gihe Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.
Imirwano yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye nyuma y’uko tariki 26 Mutarama 2025, M23 yigaruriye Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa 31 Mutarama ni bwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro mu Muryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
U Rwanda ruheruka kwakira abakozi ba Loni bakoreraga mu Mujyi wa Goma bahungishijwe barunyuzemo ku mupaka uruhuza na RDC mu Karere ka Rubavu.
Bagejejwe i Kigali bahabwa ubufasha bw’ibanze aho bakiriwe muri Kigali Pelé Stadium, mbere yo koherezwa muri hoteli aho bagombaga kuruhukira bakazakomeza urugendo.
Icyo gihe hakiriwe abakozi barenga 1800 n’imiryango yabo.
Uretse abo bakozi ba Loni banyujijwe mu Rwanda bahunze imirwano y’ingabo za RDC, FARDC n’ihuriro ry’abarwanyi nka FDLR bafatanyije, na M23. Hari kandi n’abacanshuro b’Abanyaburayi bo muri Romania barunyujijwemo ndetse n’Ingabo za FARDC zahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro n’uwo mutwe.