Umukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko abakozi ba ONU n’imodoka barimo baguye mu gico kibasukaho amasasu ku wa gatandatu mu murwa mukuru Kinshasa ndetse byakozwe n’abantu bagenderaga ku mapikipiki.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje intambara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ituma umwuka wo kwamagana izi ngabo wiyongera muri rubanda. Bibera mu karere ka Gombe i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu aho ibiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye.
Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wabibonye, yavuze ko aho bari bakoraniye bahatwikiye n’amapine y’imodoka. Mu gihe Umukuru wa MONUSCO muri RD Congo, Bintu Keita abinyujije ku rubuga rwa interineti yatangaje ko zimwe mu modoka za MONUSCO zatwitswe avuga ko yamaganye icyo gikorwa akomeje.
Ambasade ya Cote d’Ivoire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yatangaje ko hari imodoka zayo zibiwe i Kinshasa mu gihe hakomeje ubujura n’ibitero bigabwa kuri za ambasade z’ibihugu binyuranye by’amahanga nta kurobanura kubayeho. Nyamara kugeza ubu inzego za polisi n’iz’ubutegetsi ntizirasubiza iki kibazo.
Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ndetse iyi ntambara yakajije umurego muri iyi minsi ituma umutekano wari usanzwe ugerwa ku mashyi muri aka karere urushaho kuzamba.