Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi b’akarere ka Rutsiro bakurikiranweho ibura ry’imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye intara y’uburengerazuba mu minsi yashize. Aba bakozi batanu batawe muri yombi kuwa 14 gicurasi 2023 nk’uko umuyobozi w’aka karere Murekatete Triphose yabyemeje.

 

Yagize ati “aya makuru ni ukuri. Abatawe muri yombi bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.” Muri aba bakozi batanu batawe muri yombi, harimo aba DASSO, abakozi bo ku rwego rw’akarere ndetse n’umushoferi w’akarere. Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.