Abakozi bo mu rugo mu Rwanda ni benshi kurusha abarimu mu bigo bya Leta

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byemeje ko abakozi bo mu rugo ari ikindi cyiciro cy’abafite akazi mu Rwanda inyuma y’abakorera inzego za Leta n’izigenga. Nibura miliyoni 7.9 nibo banyarwanda bari hejuru y’imyaka 16 kuzamura, ni ukuvuga ngo bafite ubushobozi bwo gukora ariko abafite akazi ni 45.9%.

Kugeza ubu, inzego z’abikorera ni zo ziri ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda bangana na 90.8%, hagakurikiraho iza Leta zingana na 5% naho abakozi bo mu ngo bakaba bihariye 3.9%. ugendeye ku mibare y’iri barura, abakozi bo mu ngo barenga gato ibihumbi 140 barimo 95,458 bo mu mijyi na 44,932 bo mu byaro. Ni mu gihe byibura abarimu bo mu mashuri ya Leta babarirwa mu bihumbi 100.

Iri barura kandi rigaragaza ko abantu bangana na 45.1% bari9 mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko  ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu kigero cy’imyaka 31-64 naho 7% bari kuva mu myaka 65 kuzamura hejuru. Mu turere dufite urubyiruko rwinshi ruri mu myaka yo gukora Gasabo iri imbere n’abagera ku 282,898, naho Nyagatare ni 177,981 na Kicukiro ni 175,298.

Mubo mu myaka iri hagati ya 31-64, Gasabo n’ubundi niyo ifite benshi, Nyagatare na Gatsibo tugakurikiraho. Abagera kuri 70% by’abari mu kigero cyo gukora batuye mu bice by’icyaro, naho 30% batuye mu mijyi. Ikindi, kimwe cya kabiri cy’abaturage bari mu myaka yo gukora, ntabwo bize, 28.1% bize amashuri abanza naho 7.5% bafite imyamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Abagera kuri 78.4% by’abari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika, mu gihe 21.6% batabizi. Kicukiro (95.4%), Nyarugenge (92.8%) na Gasabo (92.7%) nitwo turere dufita abazi gusoma no kwandika benshi bagejeje igihe cyo gukora, mu gihe Nyaruguru (32.7%), Ngororero (30.6%) na Gisagara (30.2%) dufite benshi batazi gusoma no kwandika.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa bagera kuri 566 bashatse abagabo bataruzuza imyaka 19 i Gicumbi

Abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko bangana na miliyoni 1,393,351 ntibari mu kazi, mu bigo by’amahugurwa cyangwa se mu ishuri. Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare gutanga inama ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi no mu guhanga umurimo, bakwiye gukomeza kwagura ubufasha bagenera urubyiruko binyuza mu gutanga amahugurwa n’igishoro kubakeneye kwihangira umurimo, aho ngo kuvugurura uburyo abantu babona uburezi bufite ireme ngo nabyo biri mu bizafasha kubaka ubukungu buhamye.

Inkuru Wasoma:  Hagaragaye umurambo w'umusaza w'imyaka 65 mu mugezi

Abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko bangana na miliyoni 1,393,351 ntibari mu kazi, mu bigo by’amahugurwa cyangwa se mu ishuri. Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare gutanga inama ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi no mu guhanga umurimo, bakwiye gukomeza kwagura ubufasha bagenera urubyiruko binyuza mu gutanga amahugurwa n’igishoro kubakeneye kwihangira umurimo, aho ngo kuvugurura uburyo abantu babona uburezi bufite ireme ngo nabyo biri mu bizafasha kubaka ubukungu buhamye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved