Abakozi icumi bo mu Murenge umwe banditse basezera akazi ku munsi umwe

Ku wa 07 Ukwakira 2024, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose b’Utugari uko ari dutandatu tw’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n’abungiriza babo bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza(SEDOs) bane, banditse basezera mu nshingano zabo. https://imirasiretv.com/junior-giti-yagaragaje-ko-hari-umupolisi-ukomeye-umaze-igihe-amuhohotera-yitwaje-ubushobozi-afite/

Amakuru avuga ko aba bakozi bose uko ari 10 basezereye mu nama ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024, ikanenga imikorere yabo kuko bagaragaweho gushora akaboko mu mafaranga y’abaturage babagezaho ngo babatangire ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, yemeje iby’aya makuru, avuga ko aba bayobozi bose banditse amabaruwa yo gusezera ku bushake bwabo. Ati “Ni byo koko abo bayobozi bose banditse basezera ku bushake bwabo.”

Gitifu Nkurikiyimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge. Ati “Twizeye kubona abandi bakozi vuba kuko benshi bakoze ibizamini bategereje amabaruwa abashyira mu nshingano.’’

Icyakora n’ubwo ubuyobozi buvuga ko aba basezeye babikoze ku bushake, hari andi makuru avuga ko baba bategetswe kwandika basezera kuri iyi myanya bakoragaho. Ubusanzwe, uyu murenge wa Musebeya ufite utugari datandatu, bivuze ko ufite n’abakozi 12 ariko ukaba wari ufite 11 kuko hari akagari kamwe katagiraga SEDO.

Si ubwa mbere uyu Murenge uvuzwemo ibibazo bidindiza abaturage, kuko no mu minsi yashize wagaragayemo amakosa y’abayobozi muri Gahunda ya Girinka, aho bamwe mu bayishinzwe bakekwagaho ruswa mu kugeza inka ku bazigenewe. https://imirasiretv.com/junior-giti-yagaragaje-ko-hari-umupolisi-ukomeye-umaze-igihe-amuhohotera-yitwaje-ubushobozi-afite/

Inkuru Wasoma:  Igisirikare cya RD Congo cyerekanye abarimo abadepite gishinja gukorera ubutasi u Rwanda na M23

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved