Abakunzi ba burushete I Nyamirambo bugarijwe n’ubwoba

Abakunzi b’inyama za burushete zicururizwa mu mihanda itandukanye yo mu dusanteri two mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bafite impungenge zikomeye ku kuba bashobora kuba bagaburirwa inyama z’imbwa. Babiheraho biturutse ku kuba hari abantu basigaye bazengurukana boroshete ziri mu mashashi kandi zigura amafaranga make.

Abenshi bo mu duce dutandukanye, harimo Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara, Nyakabanda, Gatsata, Gisozi n’ahandi, bavuga ko bafite impungenge ko bashobora kuba barariye inyama z’imbwa mu bihe bigeye bitandukanye. Umwe yabwiye Igihe ati “Ubu njye ntabwo nzongera na rimwe gukoza ziriya nyama mu kanwa kanjye. Nonese wabwirwa n’iki ko ari imbwa baba baduha ko umuntu aba atazi n’aho zibagirwa?”

Hari undi wagaragaje ko yamaze kuzinukwa izi nyama burundu nyuma yo kumva ko hari umuturage w’I Nyamirambo wafashwe arimo kubaga imbwa kugira ngo ajye kugurisha inyama zayo. Yagize ati “Umva ubu n’uwampa miliyoni ntabwo nakongera kurya ziriya burushete, hari igihe njya nibuka uburyo naziryaga cyane ngahita numva ngize isesemi.”

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore uwaruyitwaye aratoroka

Hari umugabo watangaje ko hari n’utubari dusigaye twotsa burushete z’intama bakabeshya abantu ko ari ihene. Yagize ati “Maze hari n’abasigaye babaga intama bakayimanika noneho hahandi haba hari umurizo bagashyiraho akarizo k’ihene, uje ashaka kugenzura ko agiye kokerezwa ihene yabona ako karizo agahita agira ngo ni ihene kandi mu by’ukuri ari intama.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko uwo muntu atangira kugira amakenga nyuma kubera ko inyama y’intama nyuma y’akanya gato iba yatangiye gukonja cyane. Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukurikirana iki kibazo cy’ababaga imbwa bakazigaburira abantu n’ubwo n’inyama y’imbwa ntawe irica, ariko ntabwo bikwiriye kugaburira undi ikintu atarya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved