Abakunzi ba Ndimbati bari mu byishimo bidasanzwe kubera uburyo yabatunguye.

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba filime ‘Papa Sava’ bongeye kuyibonamo Ndimbati wari umaze amezi hafi atandatu atayigaragaramo bitewe n’uko yari afunzwe. Ndimbati yongeye kugaragara mu gace ka 550 k’iyi filime ya Niyitegeka Gratien ndetse benshi bazi nka ‘Papa Sava’.

Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.

Ababonye aka gace ka Ndimbati yongeye kugarukiramo muri ‘Papa Sava’ bagaragaje urukumbuzi bari bamufitiye binyuze mu bitekerezo, batanze ku rubuga rwa Youtube isanzwe inyuzwaho. Muri aka gace kiswe ‘Umururumba w’umusaza’, Ndimbati yongeye gusubirana umwanya we w’umukinnyi w’Imena muri iyi filime ikundwa n’abatari bake.

Uyu mugabo yakinnye yakiriye ibirori iwe mu rugo, ariko akagena uko yakira abantu bitewe n’ayo batwerereye, yongeye gukora ku mitima ya benshi. Unyujije amaso mu bitekerezo byatanzwe kuri aka gaca ka mbere Ndimbati yongeye gukinamo, benshi bagaragaje ko bishimiye bikomeye kongera kumubona akina muri Papa Sava.

Uwiyise Nowa yagize ati “Mumfashe dushime Imana, Ndimbati we imigisha imugumeho karibu sana. Papa Sava wakoze.” Uwiyise Aimee Ishimwe Joselyne we yagize ati” Yooo, nkibona Ndimbati rwose ndanezerewe wakoze rwose kumuzana kandi yari akumbuwe.” Aba kimwe n’abandi benshi batanze ibitekerezo bagaragaje ko badashize urukumbuzi, basaba Papa Sava gusohora uduce twinshi twa filime tugaragaramo Ndimbati.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ndimbati, yavuze ko yishimiye kongera kugaragara muri Papa Sava, ahamya ko nawe yari akumbuye bikomeye kugaragara muri iyi filime ashimisha abakunzi be. Ati “Abantu bari bankumbuye ariko nanjye nari mbakumbuye, ni iby’agaciro kuba uyu munsi bongeye kuryoherwa kubera njye. Ndashimira buri wese ukunda ibikorwa byanjye, ndashimira itsinda ry’abakinnyi bose dukinana kuko ni undi muryango nungukiye ku Isi.”

Inkuru Wasoma:  Mu gahinda kenshi uku niko Dj Brianne yasobanuye ibibazo yahuriyemo nabyo i Burayi anashyira mu majwi umuhanzi wabimuteye.

Ndimbati yavuze ko aka gace kasohotse ari agashya bagakinnye nyuma y’uko afunguwe. Uretse ibitekerezo by’abakurikiye aka gace bakiranye urugwiro Ndimbati, n’imibare nyiri izina y’abayirebye iragaragaza uburyo uyu mugabo yari akumbuwe muri Papa Sava. Kuva yatabwa muri yombi ntabwo iyi filime yari iherutse gusohoka ikarenza abantu ibihumbi 100 by’abayirebye mu gihe kitageze no ku munsi umwe.

Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamusambanya. Ni icyaha cyatumye akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yatumye afungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere. Nyuma yo kuburana mu mizi mu mpera za Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere. source: igihe.

Wa mwana w’umukobwa wafotowe yiga anacuruza imbuto ku gataro ageze ku kigo cyamuhaye buruse.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Christopher Muneza yafungishije umupolisi nyuma yo kumuha amafaranga akajya kumubeshyera muri RIB avuga ko ari ruswa yasabwe

Ndimbati yavuze ko aka gace kasohotse ari agashya bagakinnye nyuma y’uko afunguwe. Uretse ibitekerezo by’abakurikiye aka gace bakiranye urugwiro Ndimbati, n’imibare nyiri izina y’abayirebye iragaragaza uburyo uyu mugabo yari akumbuwe muri Papa Sava. Kuva yatabwa muri yombi ntabwo iyi filime yari iherutse gusohoka ikarenza abantu ibihumbi 100 by’abayirebye mu gihe kitageze no ku munsi umwe.

Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamusambanya. Ni icyaha cyatumye akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yatumye afungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere. Nyuma yo kuburana mu mizi mu mpera za Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere. source: igihe.

Wa mwana w’umukobwa wafotowe yiga anacuruza imbuto ku gataro ageze ku kigo cyamuhaye buruse.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved