banner

Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane HipHop mu byishimo nyuma yo kumenya ko Tuff Gangz igarutse bushyashya

Mu minsi mike ishize hakunze kugaragara amafoto y’abagabo bagize itsinda rya tuff gangz bishyize hamwe hanamenyekana ko bagarutse mu muziki bari kumwe mu isura nshya. Ni amashusho ya Bull dog, Fireman ndetse na Fire bari kumwe binavugwa ko hari mixtape barimo gukorana na Devydenko.  Umuhanzikazi w’umunyarwanda yasohoye indirimbo asaba umusore ‘kwimara ipfa’ yateje urunturuntu

Muri aya mashusho aba bagabo batatu kuko hatarimo Jaypolly uherutse kwitaba Imana na Green Person uri kubarizwa I Dubai, bagaragara bari muri studio bakora indirimo bishimye cyane. Devydenko umenyerewe mu gukora indirimbo yavuze ko hari indirimbo zigera kuri eshanu ari hafi gusohora yakoranye n’itsinda rya Tuff gangz.

Yatangaje ko uyu mushinga watangiye muri 2020 ariko uza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Jaypolly. Yavuze ko yari azi ko azazisohora muri uwo mwaka ariko Jay aza kugira ibibazo birangira anitabye Imana bituma bidakunda ko azishyira hanze.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wo mu karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye| kwiyahura harimo uwuhe muti?

Devydenko yatangaje ko muri izi ndirimbo azasohora harimo zimwe Tuff gangz yakoranye bose hamwe, hakaba n’izindi bagiye bakorana batandukanye, ariko yirinda gutangaza uko batondetse avuga ko ari uruhisho n’ibanga afitiye abakunzi ba Muzika.

Yavuze ko abantu bazaryoherwa na Tuff Gangz nanone nk’uko babakundaga kera dore ko bari bamaze n’igihe badasohora indirimbo. Izina Tuff gangz ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 aho bakunzwe cyane kubera ubutumwa butambuka mu ndirimbo bakoze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved