Abakurikira BTN TV banenze cyane Ndahiro Valens papi bamushinja inkuru yakoze bise igihuha.

Mu makuru yatambutse kuri BTN TV kuwa 14 gashyantare 2023, umunyamakuru Ndahiro papi yakoze inkuru ivuga ko umugore yafashe umugabo we wari wasohokanye n’undi mukobwa ari kumuca inyuma kuri saint valentin, uwo mugore nyuma yo kubafata ahita amujugunyira umwana yari afite bivugwa ko babyaranye ubundi amusiga aho.    Umunyamakuru Gerard Mbabazi yanenzwe cyane n’abantu benshi kubera ikiganiro yakoze bita ko bidakwiriye.

Muri ayo mashusho yanyuze kuri BTN TV uwo mugabo yari yambaye ishati y’umweru ndetse ahetse n’umwana mu myenda isanzwe ihekwamo abana, yavuze ko ngo yari yasohokanye n’uwo mukobwa nyuma sinzi uwababonye abwira umugore we aza kumureba aribwo ngo byose byabaye, anakomeza avuga ko ngo umugore yavuze ko yigendeye bityo nta kibazo afite kubyabaye umwana we azamurera.

Muri ayo mashusho kandi ku ruhande rw’umugore yavuze ko uyu mugabo atamutoraguye ahubwo afite iwabo, bityo umwanzuro ni ukujya iwabo akamusigira uwo mwana, akanavuga ko yari yaraye abizi ko uyu mugabo afite inshoreke akaba ariyo mpamvu yafashe moto nawe akamukurikira, ariko ubusanzwe ngo uyu mugabo yari asanzwe amubeshya. Uyu mugore yakomeje avuga ko yasanze impeta yari yarampitse umugabo we yayikuyemo.

Ubwo uyu mugore umunyamakuru yamubazaga aho batuye, yasubije ko badatuye kure. Yakomeje avuga ko nta gaciro uyu mugabo we yamuhaye ikirenze ibyo uwo mukobwa yita inshoreke bari basohokanye akaba atanamurusha ubwiza. Aya mashusho yagaragaje ko byabereye ahitwa mu Biryogo ahasanzwe hasohokerwa hitwa Visit Rwanda, ndetse hari hari n’abantu benshi.

Inkuru Wasoma:  Miss Shanitah asa nk'uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n'abarimo Mutesi Jolly.

Ku ruhande rw’abakurikira iyi television batangaje ko aya ari amashusho yafashwe ariko Atari ukuri, kuko bakomeje kuvuga ko uyu mugabo bamuzi ahitwa I Kinyinya ndetse uyu akaba Atari umugore we bwite, abatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru ahatangirwa ibitekerezo kuri youtube y’iyi television, uwitwa Niyonsaba Delphine yagize ati “Pappy uzatuma tuguca amazi pe,uyu mugabo yitwa Nshizirungu atuye I Kinyinya ,uwo si umugore we shaka views mu bintu birimo ukuri,iyi film ntanubwo mwayiryoheje pe.”

Uwitwa Uwera Deborah Grace nawe yavuze ko uyu mugabo wari uri muri aya mashusho ari Nshizirungu w’I Kinyinya bityo abakurikira neza bakwitegereza, undi nawe avuga ko abizi ko ari abanyamwuga bityo ikosa bakoze ntibazaryongere. Biramutse ari ukuri iyi ikaba ari inkuru bakinye bahimba, ntago byaba ari ubwa mbere bibayeho, kuko kuva mu mwaka wa 2022 hari amashusho menshi ari kuri YouTube yafashwe bikagaragara ko ari ukuri ariko abazi neza abo bantu bakaba bavuga ko ari ibihimbano cyangwa se urwenya bashakaga gukina. Umunyamakuru Murungi Sabin akomeje gushinjwa izina riteye isoni bivugwa ko akoresha kuri twitter.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved