Abakurikira umuziki nyarwanda baciye Danny Vumbi intege kubyo yakoreraga abahanzi nyarwanda

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo nyarwanda, Danny Vumbi, aravuga ko kubera uburyo abakurikira umuziki nyarwanda batesha agaciro umuhanzi iyo hari undi wamwandikiye indirimbo, yafashe icyemezo cyo kutazongera gutangaza abahanzi yandikiye indirimbo.

Hari bamwe mu bakurikira umuziki nyarwanda bavuga ko umuhanzi wandikiwe indirimbo aba ari umuswa cyangwa se akaba ari umuririmbyi gusa (mbese nta buhanzi bwe). Danny Vumbi yabwiye Isango Star ko atazongera kuvuga indirimbo yandikiye abahanzi kubera iyo myumvire imwe y’abakurikira umuziki.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe kuri zimwe mu ndirimbo yandikiye abahanzi mu Rwanda, yagize ati “Kugeza ubu nafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga indirimbo nandikiye abandi bahanzi, kubera ko hanze aha hari abo wumva bavuga ngo uriya ntabwo ari umuhanzi kubwo kwandikirwa indirimbo, ni umuswa ntabwo ari umuhanzi ni umuririmbyi gusa,mbese ukumva basa n’abamutesha agaciro kandi kwandikirwa indirimbo mu muziki ni ibintu bisanzwe.”

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yatangaje ikintu gishya agiye gukora mu muziki

Danny Vumbi yavuze ko nubwo bimeze gutyo, ariko kwandikira abahanzi indirimbo azakomeza kubikora ndetse n’ubu akibikora kandi abamwiyambaje bakanamuhemba neza, avuga ko uwo yandikiye indirimbo nafata umwanzuro wo kubyivugira nta kibazo ariko atari we ubitangaje mu rwego rwo kumurinda.

Zimwe mu ndirimbo Danny Vumbi yanditse zigakundwa cyane ku bakunzi b’umuziki, harimo Ku ndunduro ya Social Mulla, Nta kibazo ya Urban Boyz, Rider man na Bruce Melodie, Ntibisanzwe ya King James, Agatege na Try me za Charlie na Nina, Wenda azaza ya Dream Boys n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved