banner

Abakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’abarimo ‘Ishanga’ bitabye Urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’abarimo Kwizera Emelyne uzwi nka ‘Ishanga’.

Abakurikiranywe mu rukiko barimo Uwineza Nelly Sany ukurikiranyweho gufata aya mashusho no kuyasakaza ndetse na Uwineza Patrik na Babingwa Josue bakurikiranyweho gusakaza ayo mashusho y’urukozasoni.

Aba batangiye gukurikiranwa nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abarimo Kwizera Emelyne na Uwase Shakira baregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kubona amashusho y’urukozasoni abagaragaza yageze hanze.

Mu ba mbere baketswe harimo Uwineza Nelly Sany ushinjwa kuyasakaza. Kumukeka bishingira ku kuba hari amashusho na we yafashwe, icyakora mu yagiye hanze aye ntabe arimo, bigakekwa ko ari we wayashyize hanze abanje gukuramo aye.

Ubwo bageraga imbere y’Urukiko, Umushinjacyaha yavuze ko Babingwa Josue akurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni muri ‘Groupe ya WhatsApp’ yitwa ‘Rich Gang’.

Babingwa abajijwe icyo avuga kuri iki kirego, yemeye icyaha aregwa, icyakora ahamya ko yasakaje aya mashusho mu rwego rwo kubaza aba bakobwa niba koko ari bo bayagaragaramo, cyane ko ngo ari inshuti ze.

Uyu musore yavuze ko ari we wagiriye ’Ishanga’ inama yo kujyana ikirego muri RIB, ndetse ngo yahise asiba aya mashusho muri telefoni ye, nk’uko byemejwe n’umwunganizi we. Mu gihe cy’iperereza, ngo ntabwo Babingwa yagoye ubutabera.

Hagati aho, ababyeyi b’uyu musore bari bitabiriye uru rubanza aho bari mu rukiko, ndetse bemeye kumwitangira, batanga ingwate ya miliyoni 50 Frw.

Kuri Uwineza Nelly Sany, uyu mukobwa yahakanye ibyo ashinjwa. Yavuze ko mu mashusho yagiye hanze, ayo yari afite muri telefoni ye ari amwe gusa, kandi na yo Uwase Shakira uyagaragaramo yari ayafite, bityo ari na we wayashyize hanze.

Ku bijyanye n’amashusho y’umukobwa wagaragaye ashyira icupa mu gitsina cye, yavuze ko atazi ibyayo kuko atazi uwo mukobwa, bityo ko adakwiriye kuyabazwa.

Uwunganira uyu mukobwa yasabye Urukiko kutazashingira ku kirego cy’abareze umukiliya we kuko mu nyandiko yabo batamushinjaga, ahubwo bamukekaga gusa. Yanavuze ko amashusho Uwineza yari afite atari we wari wayafashe, ahubwo na we yayahawe n’inshuti ye yitwa Etienne Niyonteze ku wa 26 Ugushyingo 2024.

Uyu mukobwa na we afite umwishingizi.

Undi waburanye ni Uwineza Patrick wemeye ibyaha ashinjwa, icyakora akavuga ko atabikoze azi ibyo ari byo. Uyu musore uvuga ko atagoye ubutabera kuko yijyanaga kwitaba RIB, yasobanuye ko amashusho yasangizaga abandi muri groupe za WhatsApp, na we yabaga yayakuye mu zindi ’groupe za WhatsApp.’

Yatakambiye Urukiko arusaba kuburana adafunze kuko atagoye ubutabera, ibyo ahurizaho n’umwunganizi we wanavuze ko ababyeyi be bemeye kumwishingira, aba babyeyi bakaba bari bitabiriye iri buranisha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gashyantare 2025

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!