Abafite utubari, moteli na hoteli mu Karere Karongi basabwe kujya bagenzura abakiliya babo, bagasubiza inyuma abagaragaho gukoresha ibiyobyabwenge n’abambaye mu buryo bukojeje isoni. Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abakora izi serivise bose ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Ukwakira 2022.
Eric semuhungu yibasiye Ddumba bituma bamena amabanga yabo yose
Rivuga ko bibujijwe kwakira abantu bose bagaragarwaho n’imyambaro ikojeje isoni, kwakira abana bari munsi y’imyaka 18 batari kumwe n’ababyeyi babo no kwakira abantu bakuru cyangwa urubyiruko bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abakunda kugaragaraho ubusinzi bukabije.
Ntwari Janvier uyobora Bethany Hotel yabwiye IGIHE ko bigoye gusubiza inyuma umukiliya ngo yambaye ibikojeje isoni kuko bakira abakiliya baturuka mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye. Ati “Birasaba ko baduha imirongo ngenderwaho kugira ngo hatazagira uza muri hoteli tukamuhagarika azanye amafaranga kandi ayo mafaranga twari tuyakeneye kuko ni ibihe tuvuye muri COVID-19, ishobora kutugiraho ingaruka mu gihe hari ababikoze mu buryo butanoze bitewe n’uko nta mirongo yatanzwe.”
Abatanga izi serivisi bavuga ko bigoye kumenya ko umuntu uje muri hoteli yanyone ibiyobyabwenge, kuko hari ushobora kuba yabinyoye akinjira muri hoteli yitonze nta muntu asagarira. Umwe mu bafite hoteli utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko igishoboka ari ukwirinda ko ibibyobyabwenge bikoresherezwa muri hoteli.
Ati “Dusanzwe dufite uburyo dutwaramo abantu basinze, kuko ni ubwo yaba yasinze ni umukiliya kandi umukiliya ni umwami, ntabwo wamufata ngo uhite umusohora umwirukane ngo ni uko yasinze.” Karongi ni akarere k’ubukerarugendo ahanini bushingiye ku mahoteli yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Magingo aya gafite hoteli zigera kuri 14. source: igihe
Hafashwe umwanzuro ukomeye na leta nyuma yo kugaragara k’umugore warimo konsa imbwa.