banner

Abami 10 bashatse abagore benshi kurusha abandi mu mateka y’u Rwanda.

Mu bami batwaye u Rwanda mu myaka isaga 870 mbere y’uko ingoma ya cyami ivaho, ubwo ni ukuva mu mwaka wa 1091 kugera 1960, hari abami bagize amateka yo kuba barashatse abagore barenze umwe kubera impamvu zo kubakunda cyangwa iza politiki. Ikizwi neza nuko urushako rw’abami b’u Rwanda rwagengwaga n’abiru bifashishije indagu. Hari igihe umwami yashakaga abagore benshi bo guhishira umugore w’ingabwa ari nawe watangwaga n’indagu nk’uzavamo umugabekazi uzabyarira u Rwanda umwana ngo atamenyekana hakiri kare.

UMWAMI YUHI V MUSINGA

Umwami Yuhi wa gatanu Musinga yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1896 kugeza mu wa 1931. Ni we mwami waciye agahigo ko gushaka abagore benshi kurusha abandi bami bamubanjirije ndetse n’abatwaye u Rwanda muri rusange, aho yashatse abagore 21 bakabyarana abana 43. Abenshi mu bagore Musinga yashatse bakomokaga mu muryango mugari w’abega aho yibanze cyane kuri babyara be bakomoka kwa basaza ba nyina Kanjogera.

UMWAMI KIGELI IV RWABUGIRI

Umwami Kigeli wa kane Rwabugiri ni mwene Rwogera rwa Gahindiro na Murorunkwere wa Nzirumbanje. Yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1853 kugeza muri 1895. Ni umwe mu bami baciye agahigo ko gushaka abagore benshi kubera ko yayingayingaga umuhungu we Musinga. Yashatse abagore 20 babyarana abana 17, abagore be yari yarabagabanyijemo amatsinda ashingiye ku cyubahiro bahabwaga I bwami, aho bari mu matsinda atanu ariyo Amagaju, Abaterambabazi, abatahanashyaka, abakina n’inyamibwa.

Nubwo amateka adutekerereza ko Rwabugiri yakundaga abagore, ariko adutekerereza ko nanone gushaka abagore benshi byari uko afite ingoro nyinshi mu gihugu, byatumye ashaka abagore benshi bo kuzibamo no kuzikenura banacunga imitungo yazibagamo n’abagaragu. Mu bami 28 batwaye u Rwanda bagize ingoro 120 nyamara Rwabugiri we yari yihariye ingoro 38 ari umwe. Hari amateka atugaragariza ko nubwo yari afite abagore 20 ariko hari abagore bagera 10 atigeze abyarana nabo, kubera kubura umwanya wo gusabana nabo kuko akenshi na kenshi yabaga yibereye mu mahanga yagabyeyo ibitero.

UMWAMI YUHI II MAZIMPAKA

Umwami Yuhi wa kabiri Mazimpaka ni mwene Gisanura cya Muheshera na Nyamarembo ya Majinya, yatwaye u Rwanda ahasaga mu mwaka wa 1642 kugeza 1675. Ni umwami wa 18 mu bami 28 batwaye u Rwanda. Inkuru yamamaye mu Rwanda kugeza nubwo abakiri bato babicamo umugani nuko ngo Mazimpaka yakundaga abagore cyane ndetse akagira n’ifuhe ryinshi, aho yagiye agerageza kwica abahungu be abaziza kubasangana naba mukase agakeka ko hari ibindi baganira byerekeranye no kuryamana.

Mu bana be bazize ifuhe rya se harimo uwitwa Musigwa wahushijwe n’icumu rya se ubwo yamusanganaga n’umugore we muto akamutera icumu Musigwa akarizibukira rigahitana uwo mugore we, ari naho yakurijeho guhimba igisigo yise “singikunda ukundi”. Hari na Rujugira wishe impfizi ya Mazimpaka ubwo yamubuzaga gitambuka hamwe muho yari avuye mu rugo rw’umwe mu bagore ba se, ahubwo ikivuga ahitamo kuyica kugira ngo se Mazimpaka ahamusange amwice. Nubwo amateka atagaragaza umubare w’abagore Mazimpaka yashatse, ariko agaragaza ko yashatse abagore benshi, abazwi barimo Kirongoro, Kiranga na Kihunde n’abandi babyaranye abana b’abahungu 14.

UMWAMI GIHANGA I NGOMIJANA

Umwami Gihanga wa mbere Ngomijana ni mwene Kazi ka Kizira na Nyirarukangaga wa Nyamigezi, ni umwami watwaye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1091 kugera 1124 akaba ari nawe mwami wa mbere watwaye u Rwanda. Yaciye agahigo katagezweho n’uwari we wese ko kuba ariwe wahanze u Rwanda, agakura umuryango we w’abanyiginya mu busembere bari barimo mu ngoma y’u Rweya rw’u Mubali bari bamazemo imyaka iyingayinga 400, kuva mu mwaka wa 700 kugeza 1091. Amateka agaragaza ko yashatse abagore bane bakabyarana abana 9. Urusha ko rwa Gihanga Ngomijana rutandukanye n’urwabandi bami bazwiho gushaka abagore benshi, kubera ko we yabashatse ku mpamvu za politiki.

Inkuru Wasoma:  Byitezwe ko The Ben azaririmbana na Diamond indirimbo yabo ‘Why’ mu gutanga ibihembo bya Trace

Gihanga yasanze imiryango y’abasinga n’abazigaba yironda mu miryango yabo nta n’umwe ushobora kujya gushaka mu wundi muryango nuko yadukana ikintu kitari gisanzwe mu bihugu by’abasangwabutaka cyo gushaka abagore bane badasangiye inkomoko na we.  Gihanga yashatse Nyirampirangwe wa Rwamba akaba umwenengwekazi wo mu Bungwe, ashaka Nyangobero wa Ngabo akaba umushikazi wo mu Bunyabungo, anashaka Nyamususa wa Jeni w’umusingakazi na Nyirampigiye nawe w’umusingakazi bo mu Budaha n’u Bwishaza. Uku gushaka abagore benshi kandi badahuje inkomoko byari bigamije kurushaho kwiyegereza abasangwabutaka (abasing, abazigaba n’imiryango ibakomokaho) kugira ngo guhuza na bo bizorohe. Ariko kandi byanakabuye ikintu gikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko gushaka mubo mudahuje ubwoko byahise bigira imibereho n’imibanire y’abanyarwanda.

UMWAMI MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I

Uyu ni mwene Mukobanya wa Rugwe na Nyabadaha ya Ngoga, yimye ingoma ahasanga mu mwaka w’1411 kugeza 1444. Ni umwami wa 11 mu bami 28 batwaye u Rwanda. Sekarongoro nawe azwiho kuba yarashatse abagore benshi ariko amateka agaragaza babiri gusa barimo Matama ya Bigega na Shetsa bakundaga kwita Nyirahondi. Ikindi azwiho nuko yabyaye abana benshi cyane cyane abo yabyaranye na Shetsa, ari naho umugani w’imyarumbo za Nyirahondi waturutse, babona umuntu ufite abana benshi bamuburiye uburyo bakavuga bati” Bene naka ni imyarumbo za Nyirahondi”.

UMWAMI YUHI II GAHIMA

Umwami Yuhi wa kabiri Gahima ni mwene Sekarongo na Matama ya Bigega. Nawe azwiho kuba yarashatse abagore benshi, ariko amateka atugaragariza babiri gusa barimo Nyirangabo za Nyantabana na Nyankaka wa Semukende, ahi babyaranye abana bagera ku 8.

UMWAMI RUGANZU WA II NDOLI

Umwami Ruganzu wa kabiri Ndoli ni mwene Cyamatare cya Gahima na Nyabacuzi ba Kibogora, yimye ingoma mu mwaka w’1510 kugeza mu wa 1543. Ni umwami wa 14 mu bami bwatwaye u Rwanda, amateka yerekana ko yashatse abagore babiri babyarana abana babiri bonyine. Abo bagore yashatse barimo Nyirakabogo babyaranye Semugeshi wamuzunguye ku ngoma na Nyiranzige babyaranye Nyirantebe.

UMWAMI CYIRIMA II RUJUGIRA

Umwami Cyirima wa kabiri Rujugira ni mwene Mazimpaka za Gisanura na Kirongoro cya kagoro, yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1675 kugeza mu wa 1708. Ni umwami wa 19 mu bami 28 batwaye u Rwanda. Nawe azwiho kuba yarashatse abagore benshi nubwo amateka agaragaza babiri gusa barimo Kirongoro cya kagoro na Rwesero rwa Muhoza. Abagore bose Rujugira yashatse bazwiho kuba yarabyaye abana benshi kandi bakundanaga cyane ndetse nibo baje guhabwa igisingizo kigira kiti” abatangana bene rujugira, ijana rizira imisago”.

UMWAMI KIGELI III NDABARASA

Umwami Kigeli wa gatatu Ndabarasa ni mwene Rujugira rwa Mazimpaka na rwesero rwa Muhoza, yatwaye u Rwanda ahasaga 1708 kugeza 1741. Mu bagore Kigeli Ndabarasa yashatse harimo Nyitatamba rya Sesonga na Mandwa za Rutabana. Abagore bose Rujugira yashatse bazwiho kuba yarabyaye abana benshi, abazwi bakaba ari 14.

UMWAMI YUHI IV GAHINDIRO

Umwami Yuhi wa kane gahindiro, ni mwene Sentabyo bya Ndabarasa na Nyiratunga wa Rutabana, yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1746 kugeza 1802, ni umwe mu bami bashyize imbaraga mu murage w’u Rwanda maze ararwubaka karahava. Biri n’amahire kuko ingoma ye yamaze igihe kirekire kuruta iz’abamubanjirije n’abamuherutse, kuko yamaze imyaka isaga 56. Ni umwami wa 22 mu bami 28 batwaye u Rwanda. Yuhi Gahindiro nawe azwiho kuba yarashatse abagire benshi icyakora amateka atugaragariza umwe gusa ariwe Nyiramongi wa Gaga wari nyina wa Rwogera wazunguye se Rwogera ku ngoma. Source: igihe.com

https://www.imirasiretv.com/ku-mafoto-dore-abagore-17-bibyamamare-bagaragaje-ko-ubwiza-butagendera-ku-myaka/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved