Abamotari bagaragaje impamvu idasanzwe yatumye bifuza kutazongera gutwara abagore kuri moto zabo mu masaha y’ijoro

Bamwe mu bamotari bakoresha umuhanda Kabarondo-Rwinkwavu uherereye mu Karere ka Kayonza, baravuga ko hari abantu bataramenyekana bikinga ijoro bakaza kubagirira nabi, mu gace kitwa Mbarara aho bavuga ko bakunze gusabwa n’abagore batwaye ko bareka bakavaho, bakajya kwihagarika.

Aba bamotari bavuze ko muri iyi minsi gukura umugenzi Kabarondo bamujyana Rwinkwavu batagikunda kubikora mu masaha y’ijoro kuko ahanini usanga bahangayikishijwe n’umutekano wabo, ndetse bavuga ko batewe impungenge n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera ahitw Mbarara.

Umumotari umwe aganira na Radio/Tv10 yagize ati “Iyo duhetse abagenzi, hari aho tugera abagore bakatubwira ngo duhagarare bajye kwihagarika, aho niho Mbarara. Tuhasanga abantu bakadutera imijugujugu n’amabuye iyo duhetse abagenzi.”

Umwe yavuze ko hari n’igihe bategwa n’ab’igitsinagore kugira ngo babageze hahandi ubundi babagirire nabi. Ati “Hari n’abamama bagutega ngo ubatware, mwagerayo akakubwira ngo hagarara nihagarike kandu koko ugasanga utamuhagarika, wahagarara ugasanga bahise bakwambura, wagira amahirwe hakaza indi moto bakirukanka.”

Ku ruhande rw’aba bamotari bavuga ko bifuza ko muri uyu muhanda hashyirwamo amatara cyangwa se hagashyirwamo uburinzi buhagije n’inzego z’umutekano. Ati “Wenda keretse bahashyize nka paturiyi y’abasirikare bakajya bahaca mu masaha y’ijoro, kuko nta mutekano uhaba rwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko icyifuzo cy’aba Bamotari kigiye gutekerezwaho kugira ngo gishyirwe mu bikorwa. Yagize ati “Tugiye kubanza tugenzure niba ibyo bavuga ari ukuri koko. Nibigaragara turahita tubishyira muri gahunda ya vuba kuko ubusanzwe dukora ibishobotse ngo imihanda yose igeremo amatara.”

Ubusanzwe uyu muhanda wa Kabarondo-Rwankwavu ukundwa gukoreshwa n’ingeri z’abaturage, biganjemo n’abagenda n’amaguru dore uko uyu muhanda unerekeza kuri Pariki y’Akagera.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved