Abamotari bagaragaje inziti zihambaye basigaye bahuza nazo zikaba nyirabayazana w’impanuka bakora za buri kanya

Abamotari bakunze gutwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Kigali-Rusumo, mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko nyirabayazana w’impanuka zibageraho buri munsi ni uko nta byapa bihari bigaragaza aho bashobora guparika, ku buryo hari abahagarika ibinyabiziga aho bitagenewe, bikaba byateza impanuka kandi na nyiri kinyabiziga atabigizemo uruhare.

Aba batwara ibinyabiziga, ni abakunze gukoresha ibice by’ahazwi nka Rond-Point mu Murenge wa Kibungi mu Karere ka Ngoma ndetse n’abakunze guparika i Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Abatwarira abagenzi muri uyu muhanda bavuga ko uretse kuba ibi bishobora kuteza impanuka, na Polisi ishobora kubandikira ikabaca amande, kandi nyamara atari amakosa yabo.

Umwe muri bo yagize ati “Ubona Parikingi zacu zifite akavuyo, aho duparika ni nko mu muhanda. Usanga imodoka ziduhusha kuko nta kimenyetso cyakwereka aho waparitse.”

Undi ati “Reba nk’aha ngaha abantu aho abantu baba baparitse nta cyapa gihari, badushakiye nk’ahantu twajya duhagarara byadufasha kandi twabyishimira kuko natwe twaba dufite umutekano mu muhanda.”

Icyakora Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo yavuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Polisi n’inzego z’ibanze baciyemo bareba ibyapa cyane cyane muri Rwamagana hari hagaragaye ikibazo gishingiye gushaka aho taxi zihagarara, ariko n’aho ngaho ubwo muhavuze turaza kugerayo dukore ubugenzuzi kuko biri mu nshingano.”

Amashusho ajyanye n’iyi nkuru ni aya Radio&Tv10

https://youtu.be/LGai5JMgaCA

Inkuru Wasoma:  Perezida Dr. Hage Geingob yapfuye

Inkuru Wasoma:  Umugabo uherutse gutemagura umugore we yagiye kwereka polisi ibikoresho yakoresheje urupfu rumusanganiza ibiganza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved