Abamotari bahangayikishijwe n’ibyo bakorerwa n’abo bita agatsiko k’abajura kabashyikiriza polisi. Ibyo bakorerwa ntibyumvikana.

Ni mu karere ka Rubavu ahitwa kuri Grande Barriere, aba motari bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’abantu batazwi baza ababaka amafranga, kandi ayo mafranga batayatanga abo bantu bakabashyikiriza polisi, bagatungurwa no kubona koko polisi nayo ibahanye ikabafatirira moto zabo kugeza ubwo batanze ayo mafranga, kandi ayo mafranga iyo bayatanze nta nyemezabwishyu bahabwa, kuburyo batanamenya irengero ryayo nk’uko babibwiye BTN TV.

Aba ba motari bavuga ko kandi abo babaka amafranga ari aba motari bagenzi babo, bakababazwa cyane n’uburyo ikintu cya mbere bakora ari ukubashyikiriza polisi mbere yo kuba bababwira n’ikose bakoze nka bagenzi babo. Umwe muri aba ba motari yagize ati” twe turashaka mutubarize niba koko barashyizeho ubuyobozi koko, batubwire amabwiriza tugendere ku mabwiriza yabo, ariko nabwo nubwo babikora ni uburiganya, kuko dutanga igiceri cy’ijana ku munsi”.

Aba ba motari bavuga koi bi ari uburiganya, aho aba babaka amafranga ari bagenzi babo ariko bagashyigikirwa n’umu polisi wo mu muhanda umenyerewe ku izina rya incharge ukorera mu karere ka Rubavu, ufata umu motari wese wanze gutanga amafranga moto ye igafungwa. Motari yagize ati” twebwe rero ukuntu ibintu tubibona, tubona ari na incharge uyu nguyu uyoboye Rubavu ariwe washyizeho uyu mutwe, kubera yuko iyo utinze gato kuva kuri moto ivatiri ya polisi irimo incharge niyo iza kugufata, kandi ubundi umupolisi yagakwiye kuza anyaka ibyangombwa, ariko we aza ambaza niba nananiwe kumvikana n’abo bantu”.

Abamotari bakomeje bavuga ko mu rwego rwo kurengera moto zabo ndetse n’akazi kabo, bahita bahitamo kumvikana na incharge ubundi bagatanga ayo mafranga kugira ngo bakomeze akazi birangegije ko babangamiwe. Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yegeraga uwitwa Kayumba Robert ari nawe uvugwa ku kuyobora aba baka aba motari amafranga, yamubajije niba ibivugwa ari ukuri, Kayumba avuga ko ubuyobozi bwa polisi kuva ku rwego rw’intara kugera ku rwego rw’akarere ka Rubavu babasuye bakabaha uburengazira bwo gucunga umutekano muri aka gace.

Inkuru Wasoma:  "Uzabona ubukwe bw'icyubahiro" - Mama Sava yagiye gusenga bahumanurira iby'ubukwe budasanzwe azakorana na Papa Sava

Ubw yabazwaga ku bijyanye n’amafranga yakwa buri mu motari wese ugeze kuri grande barrier, Kayumba yabanje guhakana, gusa nyuma aza kwemera avuga ko igiceri cy’ijana kugitanga Atari agahato, mu gihe aba motari bo bavuga ko waba uri uwo kuri grande barrier cyangwa se utari uwaho uhageze, bayatanga kubera igitsure no gutinya ko polisi ku batayatanze, gusa aha kuri grande barrier hari abambaye amajire yanditseho gerayo amahoro ari nabob aka ayo mafranga ku mugaragaro.

Ubwo BTN TV yashakaga kumenya icyo polisi ku rwego rw’intara y’iburengerazuba ibivugaho, bashatse kuvugisha supertandant Bonavanture Tuyizere Karekezi ariko ntibabasha kumubona kuri telephone,gusa bamwandikiye ubutumwa asubiza ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana. Ni nyuma y’aho mu kwezi kwa kabiri leta yagabanyirije abamotari bose bo mu gihugu bimwe mu bibazo byose byari byarazengereje aba motari, ama cooperative ndetse basorerwa n’imisoro yose y’ibirarane bari bafite, kugeza ubu hakaba nta perezida wa cooperative y’aba motari uhari, ikibazo bafite akaba ari aka gatsiko k’ababaka amafranga kamaze kubazengereza.

Wa mutetsi wahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka agafungwa, yavuze akari ku mutima we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved