Abamotari bahawe amasaha ntarengwa bari mu muhanda uzayirenza agashyirirwaho ibihano

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashyizeho isaha ntarengwa ku batwara moto, aho babujijwe kurenza saa 18:00 bari mu Mujyi wa Goma. Nyuma y’uyu mwanzuro ihuriro ry’abaturage b’abenegihugu barwana na Leta kubera kutemeranya n’iki cyemezo cya gisirikare.

Iki cyemezo gifashwe n’ubuyobozi bwa gisirikare i Goma nyuma y’uko ibyaha bikomeje kwiyongera muri uyu Mujyi. Icyakora ngo uburyo bwo kugabanya ibi byaha harimo gufata ingamba zo gukura abamotari mu muhanda kuri ayo masaha ya ni mugoroba.

Nubwo bimeze gutya iki cyemezo cyakiriwe nabi n’abaturage bavuga ko bagiye kugira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko ngo abenshi babonaga imibereho kubera bakoresheje izo moto ku masaha y’umugoroba. Iri tangazo ryasohowe rishyira mu majwi abanyamahanga bagenda mu Mujyi wa Goma mu masaha y’ijoro ubundi bagahungabanya umutekano.

Muri iri tangazo igisirikare cyasobanuye ko ari mu rwego rwo kurengera abaturage bamaze igihe kirekire bahahamurwa n’intambara zikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru hagati ya M23 na FARDC.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za Ukraine niz' Uburusiya muri Sudani

Inkuru Wasoma:  Umusirikare yatunguwe n'ibyo yakorewe n'abaturage nyuma yo kwica arashe abantu bane mu Mujyi rwagati ku manywa y’ihangu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved