banner

Abamotari bashikuza telephone z’abagenzi bahawe imburira ikomeye

Hamaze kugaragara abantu benshi mu mujyi wa Kigali bataka ubujura bavuga ko bamburwa n’abamotari cyane cyane abakora amajoro, aho ushobora kuba uri kuvugira kuri terefone cyangwa se umumotari ugiye kumwishyura ukoresheje uburyo bwa mobile money akagushikuza terefone agahita agenda.

Bamwe mu baganirije itangazamakuru bagiye bagaragaza uburyo bambuwe n’abamotari, uwitwa Habiyaremye Emmanuel atuye mu murenge wa Kimisagara, yemeje ko umumotari yigeze kumucaho amushikuza terefone mu masaha ya nijoro. Ati “bamwe mu bamotari bakora nijoro ni abajura, umuntu yigeze kumpamagara noneho ngushyire terefone ku gutwi umumotari yaraje arayinshikuza ahita yiruka kuburyo yari agiye kunkuraho n’ugutwi.”

Uwamahoro Clementine utuye mu Gatsata nawe avuga ko umumotari yigeze kumushikuza terefone ubwo yashakaga uko amwishyura koresheje terefone. Ati “yangejeje hafi y’iwanjye, noneho ubwo nari ndi kumubaza numero ze za terefone ngo mwoherereze amafaranga, yahise ayinshikuza ahita yiruka.”

Ubwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanaga abajura biba amaterefone kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, baburiye abamotari bashikuza abagenzi abaterefone bagahita biruka ko bazafatwa kandi bagahanwa. Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry avuga ko hari ibirego byinshi bakiriye by’abantu bagaragaje ko bibwe amaterefone n’abamotari bayabashikuje.

Inkuru Wasoma:  Ubushinjacyaha bwareze Nsengimana wa Umubavu TV gushaka guhirika ubutegetsi

Yagize ati “Ntabwo ari abamotari bose, kandi turashimira abanga ko bamwe mu bamotari babangiriza izina, ariko hari n’abakorana n’abajura, aho umuntu yinjira mu iduka, akiba, umumotari agahita amugurukana bagahita bahisha plaque, ndetse hari n’abirirwa mu dusantere babona umuntu ufite terefone n’amasakoshi bakamushikuza.”

Dr. Murangira yongeyeho ko abamotari bafite iyo ngeso iminsi yabo iri kubarirwa ku ntoki kuko bazafatwa bakabihanirwa. Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gukorana na RIB no kudahishira ibyaha kugira ngo bene abo bantu bahanwe. Yanasabye abaturage kujya bashyira intera hagati yabo n’abamotari igihe bari kuvugira kuri terefone, mu masaha ya nijoro cyangwa bagiye kubishyura bakoresheje mobile money mu rwego rwo kwirinda ko babashikuza terefone zabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved