Abamotari bo mu Mujyi wa Huye, bavuga ko kuva iki Cyumweru cyatangira batunguwe no gusanga KVCS irimo kubishyuza amafaranga 200 ku isaha, mu gihe ubusanzwe bishyuraga 100, amahoro yitwa parikingi. Nyamara Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko KVCS idafite ububasha bwo kuzamura ayo mahoro.
Hari bamwe mu bamotari bo muri iyi gare bavuga ko uyu mwaka bawusoje ariko bamwe bagasanga bafite amadeni ya parikingi bandikiwe na KVCS badasobanukiwe uburyo banayagiyemo. By’umwihariko batunguwe ubwo muri iki cyumweru KVCS yabishyuzaga amafaranga 200 ku isaha, mu gihe bari basanzwe bishyura 100.
Bamwe mu bamotari baganiriye na RBA basabaga ko bakoroherezwa mu kwishyura aya mahoro ya parikingi. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko KVCS yishyuza amahoro muri parikingi z’ibinyabiziga, ariko aya mafaranga yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere, bityo KVCS nta bubasha ifite bwo kuzamura ayo mahoro.
Hamwe mu ho binubiraga ko bari gucibwa amafaranga akubye kabiri ni mu Mujyi rwagati wa Huye haba hagati ku isoko ndetse no ku bitari bya Kaminuza bya CHUB, ngo kuko abamotari bakunze gutwarayo abagenzi cyane.