Abamotari bigaragambije kubera itegeko ribabuza kurya inyama z’imbwa n’injangwe

Kuri uyu wa 17 mata 2023 abamotari bakoze imyigaragambyo mu mugi wa Kinshasa muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho bagiye ku inteko ishinga amategeko bashaka perezida wayo Christophe Mboso Nkodia kugira ngo bamubwire ko batishimiye na gato itegeko riri kwigwaho mu nteko ribuza kurya inyama z’imbwa n’injangwe.  Umunyamakuru yatabarije kuri micro avuga ko badaherutse guhembwa

Boris Mbuku Laka, ni we mudepite wazanye igitekerezo cy’umushinga w’iri tegeko wo kubuza abanye Congo kubaga izi nyamaswa ngo ziribwe, avuga ko zibereyeho kurinda umutekano w’abantu ahubwo zagakwiye gusigasirwa dore ko ziri mu nyamaswa zugarijwe zikaba ziri gushira ku isi. Inteko ishinga amategeko mu nama yayo yakiriye iki gitekerezo cy’iri tegeko ivuga ko uzabanza kwigirwa muri komisiyo irebana n’ibidukikije ikazabona kuzanwa mu inteko rusange.

Mbuku atanga icyo gitekerezo yagenye ko umuntu wese uzafatwa abaga inyamaswa imwe muri izi azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 20. Abamotari bakimara kubyumva baramutse biroha mu muhanda aho bigaragambije bamagana itegeko rigiye kubabuza kwirira akaboga k’imbwa n’injangwe.

Nubwo batabonye perezida w’inteko ariko basize banditse urupapuro barusiga aho bakirira abantu (reception) bihanangiriza inteko kuri iryo tegeko ngo kubera ko batabona ikibazo na kimwe kiri mu kurya inyama y’izi nyamaswa. Ni mu gihe iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kirimo amoko y’abantu arenga 500, arimo amwe arya inyama z’imbwa n’injangwe nta kibazo kandi umuco wabo ukabibemerera.

Muri ayo moko twavuga nk’abanyakasayi n’abarega bo muri Kivu, ndetse abarega bo imbwa ni itungo ryubashywe cyane kubera ko baritangamo n’inkwano. Gusa hariyo n’andi moko kurya imbwa ari icyaha gikomeye nko mu Banande n’abahutu/tutsi kuko bo barifata nk’itungo rishinzwe kurinda umutekano. Abakongomani ubwo bamaraga kumva ibi bamwe babivuzeho bitandukanye bamwe barabyemera abandi barabyamagana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved