Mu karere ka Rusizi haravugwa ababyeyi bamwe bamenya ko abana babo b’abakobwa basambanyijwe, aho kujya kurega ababahohoteye ahubwo bagahatiriza abana babo kujya kubana na bo bataruzuza n’imyaka y’ubukure. Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi baravuga ko ababyeyi benshi bo muri aka gace iyo bamenye uwabasambanyirije umwana bahita basaba umukobwa wabo kumusanga.
Umugabo w’abana batanu witwa Habiyakare Emmanuel utuye mu murenge wa Nkungu yemeza ko ababyeyi benshi bakunze guhishira abasambanyije abana babo. Ati “iyo amenye uwamusambanyirije umwana ntabwo ajya ajya kumurega, ahubwo ahita amubwira ngo asange uwo musore bakabana ubwo.”
Bakomeza bavuga ko ibyo bibaho cyane aho ngo umubyeyi yanga kwiteranya n’umuryango w’umuhungu wahohoteye umwana we bakumvikana bagahita bashyingirana n’iyo babonye ko abantu babimenya babagira inama yo kwimukira ahandi. Bakomeza bavuga ko kandi imiryango ibanye muri ubwo buryo itajya irambana cyane ko baba batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu aremeza ko muri uyu murenge hakigaragaramo iki kibazo, aho avuga ko ababyeyi bafite umuco wo kudatanga umusore wabatereye umwana inda ngo bamufunge ahubwo bakajya kumushyingirayo, ugasanga umwana yagiye kwishyingira nk’Iburasirazuba akabana n’uwamuteye inda akiri muto, wabaza umubyeyi aho umwana yagiye akakubwira ko yagiye gushaka akazi ko mu rugo.
Gitifu Habimana yongeyeho ko iyo hashize igihe uwo mwana w’umukobwa agaruka yarabyaye. Ibi nanone kandi byashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Janvier Mushimiyimana avuga ko mu murenge we nawe uyu muco ukihagaragara.
Gitifu Mushimiyimana yavuze ko icyakora bari gukora ubukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kurera neza abana babo bakabashyingira bakuze, bakanakangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganijwe.
Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi haracyagaragara ikibazo cya bamwe mu babyeyi bamenya ko abana babo b’abakobwa basambanyijwe ntibajye kurega ababahohoteye ahubwo bagahita bajya kubabashyingira kandi batari buzuza imyaka y’ubukure. pic.twitter.com/3uS8l2XSkZ
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 20, 2023
Ivomo: Igihe