Abana b’abakobwa bavugwaho kwambura abaturage bakoresheje ibyuma bamara kubambura bakajya kuyanywamo inzoga z’inkorano| ntibarengeje imyaka 15.

Abaturage bo mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, baravuga ko babangamiwe n’abakobwa bakiri bato baba bitwaje ibyuma badatinya kubambura no ku manwa y’ihangu. Ni abana b’abakobwa bakiri bato, barimo abahamirije TV1 na Radio 1 ko batarengeje imyaka 15 y’amavuko, ngo bakunze kuba bari muga centre ka Kabaya, no mu mudugudu wa RUCEREZI wo mu kagari ka KIGOMBE ho mu murenge wa MUHOZA, ibyo bamaze kwambura abaturage ngo bajya kubinywamo inzoga z’inkorano zikunze gucururizwa ahitwa mu Gisenyi.

Bamwe mubaturage bavuga ko abo bana b’abakobwa bababangamiye cyane, kuko ngo babashikuza ibintu hano mu karere ka MUSANZE akaba ari ubujura buzwi ku izina ryo gutera KACI, urugero rwa vuba ni urw’umukobwa uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari gukubitwa, bikaba bivugwa ko yari amaze kwambura teremusi n’amafranga ibihumbi bibiri abyatse umuntu wari uvuye kugemurira umuntu mu bitaro bya Ruhengeri, bamwe mubaturage bo muri aka gace bakavuga ko ngo ubwo bujura bwari bumenyerewe ku bana b’abahungu ariko batunguwe n’uburyo bwadukiriwe n’abana b’abakobwa.

Umwe ati” cyane ahubwo niho twabibona, umwana w’umukobwa dore aho bwadukiye, byaturutse mu buyede, abantu bose barahumuye, ni ikibazo gikomeye rwose ahubwo mudukorere ubuvugizi ibi bintu bicike, ibintu byose waba wifitiye aga phone bagutera kaci, barangiza bakajya kunywa inzoga, barangiza ubusambanyi sinakubwira. Umukobwa yambuye lieutenant mu gisirikare taci ye”.

Undi muturage aragira ati” nubungubu kumanwa bakwambura, niyo camera bayikwaka, nta kandi kazi bagira ni ukwiba, nabwa buraya nta kumubwira SIDA, SIDA kuyimubwira yo ninkaho waba uri kumuha fanta”.

Ni ikibazo bavuga ko kibakomereye, bavuga ko umuti wacyo ari ukujyana aba bana b’abakobwa mu bigo by’inzererezi, gusa bamwe bakavuga ko ikibazo bakibarira kubabyeyi babo, ati” iyo unaniwe kubarera nawe ufite imico mibi ba bana nabo barananirana, ubwo ikibazo rero mbona gituruka mu babyeyi”.

Inkuru Wasoma:  Gentil Gedeon ateye urwenya rw’ibyo Mwanafunzi amukorera iyo bari kumwe mu buryo busekeje cyane.

Bamwe muri abo bana b’abakobwa bashinjwa ko bakora ubwambuzi, babanjije kubwira umunyamakuru ko nawe ahubwo arebye nabi bamwambura, gusa nyuma baza kwisubiraho bavuga ko ibyo babashinja ari ibinyoma kuko batabona imbaraga zo kubambura.

Umuyobozi w’umudugudu wa KABAYA wabanje kwanga kuvugana n’itangazamakuru kuko ngo ryaje ritabanje kumumenyesha, avuga ko abo bana babananiye. Ati” kwa kundi kwabo ko kuba ku muhanda, natwe baratunaniye, n’amakuru yabo akarere karayazi”.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka musanze bwana RAMURI JANVIER, ntiyemeranya n’uyu muyobozi w’umudugudu uvuga ko ikibazo cy’aba bana cyabananiye, ahubwo avuga ko ibikorwa n’aba bana ari ingaruka z’imiryango yabo mibi ikunzwe kugaragaramo amakimbirane, gusa ngo bagiye gushaka uburyo aba bana basubizwa mu ishuri, yagize ati” ibibazo turi guhura nabyo, ntago twavuga ko ageze igihe ananirana, kubufatanye bwa leta n’abafatanyabikorwa tutavuga ngo umwana yaratunaniye, ahubwo twareba uburyo bushoboka bwose bagasubizwa mu mashuri”.

Iki gisubizo cyo kubasubiza mu mashuri ubu buyobozi bw’aka karere butanga, aba bana b’abakobwa  bavuga ko batakwemera kwiga, umwe yavuze ati” mvuze ngo nashobora kwiga, naba mbeshye”.

Hari abavuga ko iki kibazo cy’abana b’abakobwa bambura abaturage cyakemurwa n’uko aba bana bajyana mu kigo kigorora umuco, ngo bakigishirizwayo imyuga itandukanye nk’uko byagiye bikorwa ku bandi, gusa ngo hakabaho kubakurikirana kuko ngo kubajyanayo hadaciye kabiri bagahita bagarurwa ntacyo byakemura.

Turabasaba gikomeza kujya mudusura musoma amakuru ndetse n’izindi nkuru zigezweho hamwe n’inkuru twabateguriye IBANGO RY’IBANGA y’uruhererekane maze irungu rikagenda burundu. Turabakunda!

Inkuru Wasoma:  Umuhanzikazi Shakira yafatanye mu ijosi na nyirabukwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved