Abana b’abanyeshuri batwitse urusengero rwa Pasiteri Mboro wagiye gucyura abuzukuru be ku ishuri yitwaje umuhoro

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 6 Kanama 2024, ni bwo abana b’abanyeshuri bo muri Afurika y’Epfo, bateye urusengero rwitwa Incledible Happenings Church rwa Pasiteri Paseka Motsoeneng uzwi ku izina rya Mboro bararutwika, ni nyuma y’uko ateye amashuri y’incuke yitwaje umuhoro agakurayo abuzukuru be ku ngufu. https://imirasiretv.com/umupadiri-numucungamutungo-we-bakurikiranyweho-kwiba-asaga-miliyari-1-frw-ya-kiliziya/

Ni nyuma y’uko ku wa Mbere hazengurutse amashusho yerekana Pasiteri Mboro azunguza umuhoro arimo aterana amagambo n’abarimu ahitwa Katlehong ho mu Mujyi wa Johannseburg. Abategetsi b’Intara bavuga ko abo buzukuru ba Mboro bafashwe amashusho bari gukurwa mu ishuri, hasanzwe hari intonganya ku bagomba kubarera nyuma y’urupfu rwa nyina.

Polisi yavuze ko abantu bagera kuri batanu bamaze gutabwa muri yombi kubera ibyabaye kuri iryo shuri. Ni mu gihe hari hamaze gusakara mashusho yerekana ibikorwa by’iterabwoba n’itoteza hamwe n’abagabo bahohotera abanyeshuri n’abarimu. Hari andi mashusho kandi yerekana urusengero rw’uwo muhanzuzi rwubakishijwe ihema rurimo rucumba umwotsi mwinshi.

Inkuru Wasoma:  Habaye igisa n'igitangaza nyuma y'imyaka 50 umugabo afunzwe azira icyaha atakoze

Ikinyamakuru News24 cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko abanyeshuri bambaye impuzankano z’ishuri bagaragara biruka bava muri urwo rusengero. Abategetsi mu Karere ka Ekurhuleni, ahasanzwe uru rusengero, banditse kuri X bagira bati “Hadutse uburakari butewe n’uko Mboro atahagaritswe kubera ibyabaye ejo, bituma iryo hema ritwikwa.”

Ubu butumwa buvuga ko Pasiteri Mboro yahise afatwa ejo ku wa Kabiri mu gitondo, araregwa ibirimo kurwana, iterabwoba no konona. Pasiteri Mboro asanzwe yiyita umuhanuzi akaba afite Abakristu ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika y’Epfo.

Avuga ko akora ibitangaza nko gukiza abantu mu gihe cy’ivugabutumwa kandi ko amaze gukura ifi mu nda y’umugore utwitse. Minisitiri w’Uburezi muri Afurika y’Epfo, Siviwe Gwarube, yanditse kuri X ko “Mbabajwe cyane n’iki gitero ku mashuri yacu, abakozi n’abanyeshuri.” https://imirasiretv.com/umugabo-wimyaka-45-yishe-umukecuru-baturanye-wamuhozaga-ku-nkeke-amusaba-gushaka-umugore/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved