Mu ibarura rimaze kuba nyuma y’umutingito wabaye mu Rwanda ndetse no mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu karere ka Karongi hamaze kumenyekana abana babiri bakomeretse, inka yagwiriwe n’amatafari, ibyumba bibiri by’amashuri n’amazu 11.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Gas, Mine na Peterori kinagenzura ibijyanye n’imitingito cyatangaje ko izingiro ry’uyu mutingito ryari mu karere ka Karongi. Mu bana bakomeretse harimo umwe w’umwaka umwe n’igice wo mu mudugudu wa Gitwa, akagali ka Gisiza mu murenge wa Rugabano, wahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Rugabano bamuha imiti arataha.
Undi wakomeretse ni uwo mu murenge wa Ruganda wajyanwe ku kigonderabuzima ari gukurikiranwa n’abaganga, ndetse hari icyizere ko ashobora gusezererwa vuba. Uyu mutingito wanamanuye amatafari agwira inka yo mu murenge wa Rugabano ivunika akaguru nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine.
Abagizweho ingaruka n’umutingito bavuga ko uteye ubwoba kurusha imvura kubera ko yo mbere yo kugwa ibanza gukuba umuntu ayireba ariko wo uratungurana. Ubwo umutingito wamaraga kuba, Meya Mukarutesi Vestine na guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert bihutiye kugera aho wangirije bahumuriza abaturage, abasenyewe na wo bacumbikishirizwa mu baturanyi no mu nzu zubakiwe abatishoboye.