Abana babiri baratabarizwa nyuma yo kwihakanwa n’umubyeyi wemeraga ko ari abe mbere hose.

Umugabo witwa Ntakarakorwa Bana Guido utuye mu karere ka Rubavu akaba akomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura, aravugwaho gutererana abana babiri; uw’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 14, yemeraga ko yabyaranye na Tumukunde Zoula utuye mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana, ariko nyuma akabihakana.

Tumukunde avuga ko yabyaranye na Ntakarakorwa aba bana, gusa ngo ntibasezeraniye imbere y’amategeko. Ngo umugabo yabanje kumara imyaka 7 ishize abitaho, ariko bigeraho abatererana, umugore akaba asaba ubuyobozi kumufasha, bukibutsa umugabo inshingano. Uyu mugore aganira n’umunyamakuru wa BWIZA dukesha iyi nkuru, yavuze ko  yatewe inda na Ntakarakorwa ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nyuma bakaza guhitamo kubana na we nk’umugore n’umugabo ariko umuryango w’umugabo ntiwabyemera kuko wahise unamuhungishiriza mu Buhinde.

Uyu Tumukunde ni umukobwa wa Hakizimana Rashid na Mukamana Hamida, bakaba bari batuye mu murenge wa  Niboye,  akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Tumukunde n’abandi bavandimwe babiri barokokanye bitaweho n’abari basigaye mu miryango yabo, maze we ashakirwa ishuri muri SIESCA (ishuri ry’abayisilamu riherereye i Nyamirambo). Avuga ko aho ari ho yatangiye kugirana ubucuti bw’akadasohoka na Ntakarakorwa wakoraga akazi k’ubwubatsi mu karere ka Ngororero ariko agataha mu mjyi wa Kigali, aho yari aturanye n’umuryango w’umukobwa.

Tumukunde agira ati: “Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanahitana ababyeyi bacu, njye na bene mama babiri twayirokotse twagiye kurererwa mu yindi miryango, ari na ho byarangiriye mpuye na Ntakarakorwa Bana Guido akantera inda ku myaka 17 kuko nari  ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2007. Bidatinze muri 2008, yongeye kuntera indi nda tubyarana undi mwana wa kabiri. Kuva icyo gihe nabanye n’abana banjye n’uwo mugabo, mpagarika burundu ibyo kwiga.”

Yongeye ati: “Gusa uru rugo ntirwaje kugira amahirwe yo gukomera kuko muramu w’umugabo wanjye witwa Peter [usigaye atuye Uganda] kubera impamvu nyinshi harimo n’iy’ingengabitekerezo ya jenoside, yaje gushakira ishuri Ntakarakorwa Guido mu gihugu cy’u Buhindi kandi nyamara yari hafi kurangiza Kaminuza muri INES Ruhengeri, bityo amuhungisha inshingano ze yari afite nka se w’abana mu muryango. Hari ahagana muri 2011.”

Tumukunde yakomeje avuga ko nyuma yuko Ntakarakorwa agiye mu Buhinde, umuryango waje guhura n’ibibazo bikomeye kubera ko uyu muramu wabo yaje kubakura ku ngufu mu mitungo ya Ntakarakorwa kuko batari barasezeranye, maze ahitamo kujya kureresha aba bana ku muryango utishoboye abanje kuwusabira inka muri Girinka. Yagize ati: “Akimara kugenda, abana baje kumera nabi bikomeye maze muramukazi wanjye [Mushiki wa Ntakarakorwa Guido uba i Kigali] ahitamo kubafata ajya kubarera kugeza igihe se ubabyara agarukiye mu Rwanda mu 2016.”

Yakomeje agira ati “Amaze kugaruka yasanze narishakiye undi mugabo maze ahitamo kubana nabo mu nzu yari afite ku ivuko mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze hazwi nka Yaoundé, anabashyira mu mashuri meza aboneka mu karere ka Musanze. Umwe yamujyanye muri REGINA PACIS undi amujyana muri  Excel School, abana bakomeza kubaho mu buzima bwiza, bibibagiza ubuzima bubi babanjemo.” Amakuru agera kuri BWIZA ni uko Ntakarakorwa yakomeje kwita kuri aba bana be ariko nyina ubabyara we yishora mu ngeso mbi zirimo no gucuruza ibiyobwenge byanatumye abifungirwa mu igororero (gereza) rikuru rya Ruhengeri.

Inkuru Wasoma:  ‘Abapasiteri n’abagabo bubatse nibo bakiriya bacu b’imena’ Esther w’imyaka 50 ukora akazi ko kwicuruza

Hagati aho, umuryango wa Nyirarume waje gushaka uburyo wakemura ikibazo cy’umukobwa wabo witwa Uwamariya Aurore (mubyara wa Ntakarakorwa Guido) wari warabyariye iwabo, maze usaba Ntakaramorwa Guido kurongora uyu mubyara we, bamwizeza kuzamuha imitungo ihagije dore ko bemezaga ko n’umwana yari yarabyaye yari uwa Guido. Ngo mu mwaka wa 2021 ni ho uyu mukobwa yaje gushakana n’uyu mugabo maze ba bana yabyaranye na Tumukunde Zoula batangira guheka undi musaraba kubera ko uyu mugore atabibonagamo.

Abifashijwemo na nyina ukorera muri rumwe nkiko mu mujyi wa Kigali, Uwamariya ngo yaje kumvisha Ntakarakorwa ko yakwanga aba bana kubera ko nta kimenyetso kigaragaza ko ari we wababyaye, bityo amusaba kuboherereza nyina aho acumbitse mu kagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Uyu mugore mushya wa Ntakarakorwa, ari we Uwamariya, ngo yamwumvishije ko yasubiza abana nyina, maze nyina akaba ari we uzatanga ikirego agaragaza ko aba bana ari abo yabyaranye na Guido koko. Aha ni naho byahereye, agahita yirukana aba bana ndetse aniyambura n’inshingano nk’umubyeyi wabo.

Andi makuru ni ajyanye n’ubutumwa bugufi Uwamariya yandikiye Tumukunde, aho yamwihanangirije kudahirahira ngo yohereze aba bana we yita aba Guido nka se ubabyara, ko nabigerageza akabohereza azabaraza hanze. Ibi ngo ni nabyo byateye ubwoba uyu mugore, ahitamo kuba ahagaritse ibyo kohereza abana kwa se utuye ubu mu karere ka Rubavu. Tumukunde agira ati: “Nkimara kubona ubutumwa bugufi nandikiwe na Uwamariya Aurore bumburira ko ninohereza abana banjye kwa se azabamerera nabi, nahisemo kunambana na bo ndetse bigera n’igihe bataye ishuri. Uwitwa Christian w’imfura, yari ageze mu mwaka wa 5 wisumbuye muri Muhabura Polytechnique, na ho uwitwa Crispin we yahagaritse amashuri burundu ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri Excel School ya Karwasa.”

Yakomeje avuga ko nta kindi aba bana bazira uretse kuba Ntakarakorwa ngo “yarababyaranye n’umututsikazi”. Yagize ati: “Ubundi umuryango wa Ntakarakorwa Guido usanzwe warasabitswe n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko ari na wo nyirabayaza yo kuntandukanya nawe kuko nka nyirarume [Umubyeyi wa Uwamariya] wari umuganga, yaguye muri Gereza ya Nyakiriba iherereye mu karere ka Rubavu, aho yari afungiwe kubera uruhare rwe yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Nkuko akomeza abivuga, Tumukunde avuga ko atarabona icyo gukora kugira ngo aba bana be bahabwe uburenganzira bwabo cyane ko nta mikoro afite ngo abe yakoresha ikizamini cy’isano muzi (DNA) ngo hemezwe ko aba bana yababyaranye na Ntakarakorwa Guido koko. Agira ati: “Nabuze icyo nakora ngo mpimishe isano muzi (ADN) kubera amikoro make, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bwamaze kumpa icyangombwa cy’utishoboye [Uba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe] ngo nzagishyikirize urukiko ngo rwakire ikirego cyanjye cyangwa se nkitabaza inzego zandenganura nka Haguruka.” Mu gushaka kumenya icyo Ntakarakorwa Bana Guido yaba azi kuri aba bana bombi ndetse n’imibanire ye na Tumukunde Zoula, umunyamakuru yamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa, arayitaba ariko ntiyagira icyo abivugaho ahubwo akuraho telefoni.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved