Abana babiri barohamye mu kiyaga cya Kivu

Abana babiri barimo uw’imyaka 16 n’uw’imyaka 9 barohamye mu kiyaga cya Kivu bagiye koga.  Byabaye kuwa 2 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gisiza, akagali ka Buhindure, Umurenge wa Kigeyo akarere ka Rutsiro.

 

Uyu mwana w’imyaka 16 akomoka mu karere ka Nyagatare, yari yazanye n’umubyeyi we baje gusura umuryango utuye hafi n’iki kiyaga, n’aho uw’imyaka 9 yari asanzwe azi koga kuko aturiye iki kiyaga, gusa uw’imyaka 16 kubera ubwoba yamufashe aramukomeza bituma barohamana.

Inkuru Wasoma:  imibare y'abarwayi iri kuzamuka!impungenge ni nyinshi ku cyorezo cya Coronavirus yihinduranyije

 

Amakuru yatanzwe n’umwana w’imyaka 5 bari bajyanye, kuko yabonye bibaye ahita azamuka ajya kubibwira ababyeyi be. Ababyeyi nabo bahise babibwira abashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze zitangira kubashakisha, gusa kugera mu gitondo cyo kuri uyu 3 Nyakanga bari bataraboneka. Munyambaraga Rutayisire Deogratias, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yavuze ko barohamye ku cyumweru saa saba.

SRC: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka