Abana babiri barohamye muri Nyabarongo

Abana babiri bigaga mu mashuri abanza barohamye mu mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima. Abo bana ni Niyomukiza Eric w’imyaka 11 na Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu mudugudu wa Nyabivumu, akagali ka Bweramvura, Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango.

Amakuru avuka aba bana bagiye kwakira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuwa 12 Nyakanga 2023.

Gitifu Uwamwiza yavuze ko ubwo aba bana bavaga ku masomo, bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ariko bashaka koga batabizi bararohama, ndetse ababarohoye bakaba barasanze bamaze gushiramo umwuka, imirambo ya bo ikaba iri mu bitaro.

Yihanganishije imiryango y’aba bana. Imirambo y’aba bana iri mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

SRC: UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Ingamba zikomeye zafashwe mu kigo abarimu baherutse gukuriramo umunyeshuri bigisha inda

Abana babiri barohamye muri Nyabarongo

Abana babiri bigaga mu mashuri abanza barohamye mu mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima. Abo bana ni Niyomukiza Eric w’imyaka 11 na Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu mudugudu wa Nyabivumu, akagali ka Bweramvura, Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango.

Amakuru avuka aba bana bagiye kwakira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuwa 12 Nyakanga 2023.

Gitifu Uwamwiza yavuze ko ubwo aba bana bavaga ku masomo, bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ariko bashaka koga batabizi bararohama, ndetse ababarohoye bakaba barasanze bamaze gushiramo umwuka, imirambo ya bo ikaba iri mu bitaro.

Yihanganishije imiryango y’aba bana. Imirambo y’aba bana iri mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

SRC: UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Umusore yamaze amasaha 23 mu mva, avamo amaze kunywa inkari ze kugira ngo adapfa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved