Abana babiri bavukana bahiriye mu nzu

Abana babiri bavukana barimo uw’imyaka itandatu (6) n’uw’ine (4), bari basizwe mu nzu bonyine mu masaha y’ijoro baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo iherereye i Nairobi mu Murwa mukuru wa Kenya. https://imirasiretv.com/ibyaha-bitanu-byamariye-abanyarwanda-benshi-muri-gereza-mu-mwaka-wa-2023-2024/

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro aho muri Nairobi, ryagerageje kuzimya byihuse rifatanyije n’abaturanyi, ariko biba iby’ubusa, kuko ntibyakunze ko batabara abo bana bakiri bazima.

Imirambo y’abo bana bishwe n’inkongi nyuma y’uko bari basigaye mu nzu bonyine nyina usanzwe ari umuforomokazi, yari yasohotse hanze ajyanywe no kugura amata kandi nta muntu mukuru wundi bari kumwe, yahise ijyanwa mu bitaro bya Mhandisi, mu gihe harimo hakorwa iperereza ku cyateje iyo mpanuka.

Gusa, abatangahumya bavuga ko iyo nkongi yatewe ahanini na buji yari yacanywe muri iyo nzu abana bari basigayemo bonyine, bikaba bishoboka ko hari ikindi kintu yatwitse inzu nayo ihita ifatwa. Iyo nkongi yakwirakwiye byihuta cyane, ndetse igera no ku zindi nzu zituranye n’iyo yatangiriyemo inkongi bituma kugeza ubu hari imiryango 30 idafite iba kubera ko inzu zabo zatwitswe n’iyo nkongi.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi bivugwa ryaje gushobora kuzimya iyo nkongi ariko hari hamaze kwangirika byinshi, kuko byafashe umwanya munini inkongi idahagarara. Raporo ya Polisi igaragaza ko inkongi yatangiye mu ijoro ry’ejo ahagana saa 7h 50 z’ijoro, inzu zubakishije imbaho zikaba ari zo zibasiwe cyane n’iyo nkongi. https://imirasiretv.com/ibyaha-bitanu-byamariye-abanyarwanda-benshi-muri-gereza-mu-mwaka-wa-2023-2024/

Inkuru Wasoma:  Moise Katumbi yasabye ikintu gikomeye nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora mu baturage batuye hanze y’igihugu

Inkuru Wasoma:  Abaturage basabye ikintu gikomeye Leta nyuma y'ibura ry'umuriro ryabaye mu gihugu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved