Polisi ya Leta ya Florida yatangaje ko, abana babiri b’abahungu bavukana batawe muri yombi kubera umwe muri bo yarashe mushiki wabo arapfa mu makimbirane bagiranye avuye ku mpano za Noheli. Amakuru avuga ko aba bana batarageza ku myaka 20 naho mushiki wabo akaba afite imyaka 23 y’amavuko ndetse akaba asanzwe afite abana babiri harimo n’ufite amezi 10.
Bivugwa ko aya makimbirane yatangiye ubwo aba bavandimwe bari bavuye guhaha bari kumwe na nyina, Jooyce, mushiki wabo Abrielle Baldwin, n’abana be babiri b’abahungu. Ubwo aba bageraga aho bari bagiye, ku nzu ya nyirakuru iherereye ahitwa Largo, aba bana b’abahungu batangiye gushwana umwe avuga ko undi yahawe bike.
Sherif Bob Gualtieri wa Polisi muri aka gace barimo yagize ati “Ni umwana w’imyaka 15 wavugaga ko murumuna we w’imyaka 14 yahawe ibiruta ibye, ni ibisanzwe rero kuba abana bashwana bapfa impano. Ariko ntibagombaga kuba bafite imbunda ngo habeho irasana.”
Gualtieri akomeza avuga ko aba bana bakomeje gutongana kugeza ubwo uw’imyaka 14 azamura imbunda, ariko nyirarume arabakiza aza no gusohora uwo muhungu munzu. Maze mushiki we wari uteruye umwana mu gakoresho, asanga musaza we muto hanze amubwira ko atagakwiye kurakara kuri Noheli, umuhungu na we atangira gutuka mushiki we n’amagambo menshi mabi, arangije amubwira ko ari bumurase we n’uwo mwana we.
Uyu muhungu yahise arasa mushiki we mu gatuza, maze mukuru we arasohoka avuza induru ko mushiki we arashwe, nawe ahita azamura imbunda arasa murumuna we. Sheriff Bob akomeza avuga ko uyu muhungu mukuru yahise ajugunya imbuda akiruka agahunga.
Polisi ivuga ko murumuna we yajyanywe kwa muganga ariko akaba atakomeretse cyane ngo nakira azahita ajya gufungwa. Sherif Bob Gualtieri yongeyeho ko aba bahungu bombi atari ubwa mbere bakurikiranwe na Polisi kuko bagiyeku byaha by’ubujura kandi banagiye bashinjwa ibyaha byo kwitwaza imbunda ari abana.