Ni mu kagari ka Ruhango,mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo aho hari ababyeyi bahangayikishijwe n’uko hashobora kuba hari abantu barimo gushimuta abana babo, nyuma y’uko hamaze kubura abana batatu kandi bo mu miryango itandukanye, bakaba batumva uburyo umwana yava mu rugo yijyanye akaza kumara igihe ataragaruka.
Uwimana Christine ni umwe mu babyeyi bagaruka ku ibura ry’abana babo, aho avuga ko umwana we witwa Lucky w’imyaka 8 yari amaze kumwuhagira no kumutunganya hamwe n’abandi bana, nyuma akaza gusohoka mu rugo akagenda, ariko Christine agakeka ko ari kwakundi umwana asohoka wenada akajya mu baturanyi, ariko akomeza gutegereza biza kurangira uwo mwana ataje kuburyo ubu hashize icyumweru cyose ataragaruka.
Christine ubwo yaganiraga ba BTN yagize ati” ntago byumvikana uburyo umwana yaburirwa irengero igihe kingana gutya, atarajyanwe n’abantu runaka, kuko ntekereza ko aho yajya hose inzara iramutse imwishe yagaruka mu rugo, ikindi kandi kuba atariwe wenyine wabuze bigaragaza ko byanga byakunda hari abantu batwihishemo badutwarira abana”.
Christine akomeza avuga ko uwo munsi yagiye kwa mukuru w’umudugudu gutanga ikibazo cye, agezeyo bamubwira ko barakoresha micro bazenguruka umudugudu wose bahamagara bityo agomba kwishyura amafranga yo kugura amabuye ya micro, ati” nagezeyo bambwira ko ngomba kugura amabuye ya micro, mbabwira ko amafranga ahari rwose, ariko ibyo ntago byigeze bikorwa sinzi ikibazo cyabaye”.
Si Christine wenyine uvuga ko bamwijeje kumushakira umwana bakoresheje micro ariko ntibikorwe, kuko n’abandi baturage batuye aho ngaho bavuga ko iyo micro ntayo bigeze bumva. Christine akomeza avuga ko ibyo abonye bimeze gutyo yagiye kuri RIB gutanga ikibazo, nuko baracyandika bamubwira ko azasubirayo ku munsi ukurikiyeho, ubwo yasubiragayo rero nibwo yahuriyeyo n’undi mubyeyi nawe baturanye wamubwiye ko umwana we nawe yaburiwe irengero ariko babizeza ko bazabafasha kubashaka.
Kubyo kuvuga ko hashobora kuba hari abantu bashobora kuba biba abana babo muri ako gace, Christine akomeza avuga ko yigeze kuba ari mu rugo agiye kumva yumva urusaku rw’umwana arimo gutaka, ariko asohotse hanze abura uwo mwana ariko abona imodoka aho hanze hahagaze n’umusore ufite ama derede, anakomeza avuga ko Atari ubwa mbere yaketse ibyo bintu, kuko hari n’indi nshuro yigeze kubona indi modoka aho ngaho, ayegereye ahasanga abagabo babiri barimo gusigana basa n’abatumvikana, aho umwe yabwiraga undi ko ngo amumutwarira, undi akavuga ko amafranga yamuhaye ari make, bikaba biri mu bituma akeka ko byanga byakunda ari abiba abana babo.
Christine avuga ko umwana we witwa Lucky yabuze yambaye agakabutura gasa n’ubururu bwijimye, agapira ka orange n’akandi gapira k’imbeho k’ivu, bityo uwabasha kuba yabona umwana Atari asanzwe azi yewe akanamubonana umuntu Atari azi ko afite umwana, ashobora kubimenyesha inzego zindi cyangwa se akaba yabwira Christine kuri izi numero akoresha amurangira +250782268984.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi Musasangohi Providence, avuga ko icyo kibazo batari bakizi, ariko ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana, ariko agasaba cyane cyane abaturage guhanahana amakuru no kuyatanga ku gihe. Akomeza avuga ko n’inzego zishinzwe umutekano bazajya babafasha kugira ngo ibibazo nk’ibi ntibijye bibaho.