Guhera kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, abana bari munsi y’imyaka 7 baratangira guhabwa urukingo rw’imbasa mu gihugu hose. Imbasa ni indwara yari imaze imyaka isaga 30 itakigaragara mu Rwanda kuko umwana wa nyuma yari iherutse kugaragaraho hari mu mwaka wa 1993 mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu.
U Rwanda rwongeye gutegura gahunda yo gukingira imbasa abana bari munsi y’imyaka 7 nyuma y’uko hari ibihugu bituranye na rwo iyi ndwara yagaragayemo, ari naho inzego z’ubuzima mu Rwanda zihera zisaba abaturage begereye ibihugu iyi ndwara yagaragayemo, kurushaho kwitwararika ku isuku kuko ari ho iyi ndwara yandurira.
Ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo RBC, Sibomana Hassan avuga ko abana bari munsi y’imyaka 7 nta budahangarwa buhagije baba bafite bushobora guhangana n’imbasa. Ababyeyi basanga iyi gahunda yo gukingira imbasa ije kuyikumira ku bana b’u Rwanda.
Inzobere mu by’inkingo Dr. Nahimana Rosette, ukorana n’ishami rya Loni ryita ku buzima OMS asobanura ko gukingira imbasa bije nyuma y’uko urukingo rw’abana rwari rwarahagaritswe mu nkingo zihabwa abana kuko iyi ndwara yari yaracitse ku isi. Yakomeje avuga ko imbasa yagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuburyo kuyikingira birafasha mu kuyikumira.
Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri w’umuntu nk’amaguru n’amaboko ariko ikanangiza imyakura kuburyo yateza ibibazo by’ubuhumekero kuburyo yateza uyirwaye ibibazo by’urupfu. Urukingo rugiye gutangwa hirya no hino mu gihugu ni urw’ibitonyanga bibiri, rukazatangwa mu byiciro bibiri, cyangwa dose ebyiri.