Muri Tanzania, abana bane bakomoka mu Ntara ya Simiyu, barohamye mu mazi bose barapfa mu gihe barimo bagerageza gutabarana, nyuma y’uko umwe muri bo yabanje kunyerera akagwa mu kizenga bavomagamo amazi yo kumesa bagenzi be bajyamo bashaka kumutabara birangira bose bapfiriye muri ayo mazi.
Ukuriye Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro muri iyo Ntara ya Simiyu Faustin Mtitu yabwiye Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania ko abo bana uko ari bane, bari bafite hagati y’imyaka 15-17 y’amavuko, bakaba bapfuye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku itariki 13 Ukuboza 2024.
Yagize ati, “ Ku bisobanuro twahawe ni uko abo bana bari bagiye kuri icyo kizenga bagiye kuvoma amazi bakoresha mu mirimo itandukanye yo mu rugo harimo no kumesa, maze mu gihe barimo kuvoma, umwe muri bo akanyerera akagwa muri ayo mazi kuko yari yuzuye cyane, noneho abandi mu gihe barimo bagerageza kumurohora nabo bagwamo bananirwa kongera kwikuramo, birangira bahasize ubuzima”.
Mtitu yavuze ko imfu z’abana, abantu bakuru rimwe na rimwe n’amatungo bapfa barohamye mu bizenga by’amazi, no mu byobo bicukurwa hirya no hino, ari zo zigize umubare munini w’imfu zibarurwa muri iyo Ntara ya Simiyu.
Umwe baturiye icyo kizenga cyatwaye ubuzima bw’abana bane icyarimwe, yavuze ko ku ntangiriro cyari cyacukuwe hagamijwe gukuramo itaka ryo kubumbisha amatafari, nyuma kigenda kiba kirekire kikajya kibikamo amazi.
Mtitu kandi yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi n’abandi barera abana kujya bitwararika, ntibohereze abana ahantu nk’aho hashyira ubuzima bwabo kaga bari bonyine batari kumwe n’umuntu mukuru.
Uwarohoye imirambo y’abana bamaze gupfa yavuze ko icyabaye ari uko umwana warohamye mbere yakandagiye ahantu habi maze ahita anyerera agwa mu mazi, hanyuma abandi bari kumwe nawe bagenda biroha mu mazi umwe umwe bashaka uko batabarana birangira bose uko ari bane bapfuye. Ajya kurohora iyo mirambo, ngo hari ibiri yasanze ireremba ku mazi, ariko indi ibiri yari yasigayemo ngo byamusabye kwibira akajya mu mazi hasi cyane kugira ngo ayizamure.