Abana barindwi bavukana barishinganisha bavuga ko Se ashaka kubica nyuma yo gushidikanya ku maherezo ya Nyina

Abana barindwi bavukana batuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Nkotsi mu kagali ka Bikara mu mudugudu Kiruhura, baravuga ko Se ubabyara ubwe adahwema kubabwira ko azabica, rimwe na rimwe akanabafiraho intwaro gakondo ababwira amagambo y’uko ashobora kubica bakava mu nzira ze n’imitungo ye.

Aba bana bavuga ko mu myaka 12 ishize aribwo babuze Nyina ubabyara, ubwo yari yajyanye na Se muri Uganda akagaruka avuga ko yamubuze icyakora bakaba babishidikanyaho kuko anababwira ko yapfiriyeyo, kuva ubwo akabata agahita ashaka abandi bagore bagera kuri 4, guhera icyo gihe atangira kujya abahototera no kubatoteza, ababwira ko bagomba kumuvira mu mitungo ngo kuko nyina ubabyara ntacyo yazanye kubera ko ngo yamushatse ari umutindi.

Umukuru muri aba bana witwa uwiringiyimana Anne Belinda wanahise afata inshingano zo kwita kuri barumuna we akiri muto yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru, ko Se Atari rimwe cyangwa kabiri abasanga mu rugo akabirukankaho n’amafuni n’imihoro, ati “Nko mu gihe cyashize yagambiriye kuba yaniga umwana mutoya, hari ubwo aza akadufatiraho imihoro ati buriya njyewe nabica, ati n’ubundi mama wanyu nta kintu yazanye yari uwo mu bakene, imitungo yanjye ntayo muzarya.”

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umusore na Nyina basanzwe bacukura icyobo bigakekwa ko ari icyo bashyiramo umurambo w’umwana w’imyaka 2 basanganwe

Bakomeje bavuga ko aherutse no kubasanga mu murima abirukaho n’imihoro ababwira ko bagenda bakamuvira mu mutungo. Ubusanzwe batunzwe no guca inshuro kuburyo iyo babuze aho bakora batabona ibyo kurya, bakavuga ko bababazwa cyane no kuba uyu mubyeyi wabo yarabihindutse kandi yagakwiye kuba ari we ubarera.

Uwiringiyimana yagize ati “Kubona ibyo kurya biratugora tukihangana, gusa abana bamaze kumenyera iyo ntacyo kurya gihari ndababwira nti mwihangane mutuze wenda ejo bishobora kugenda neza, kuko nk’abana tutigeze tubana na mama byo biratubabaza cyane.”

Miruho Gervais niwe Se w’aba bana, avuga ko ikintu apfa n’aba bana ari imitungo, icyakora aba bana ngo bakaba bamushinja kwica nyina, ati “Ubwo waba umaze kubyara abana umunane ukica nyina abo bana ukabaha iki?” yakomeje ahamya ko nyina yamushatse nta kintu afite ibintu barabishakana.

Umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius yavuze ko yagiye yumva kenshi ibi bibazo by’uyu muryango, icyakora ngo ntabwo yari azi ko uyu mubyeyi ahohotera abana be, ibintu bishobora no gutera urupfu, akavuga ko agiye kwinjira mu makimbirane ari muri uyu muryango nta muntu aratwara ubuzima.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved