Ni mu centre yahimbwe izina rya coopera, iherereye mu mudugudu wa Manene, akagari ka Bicumbi, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana, bamwe bavuga ko uburaya bugenda bufata indi ntera kubera abakobwa biyongera umunsi ku munsi babujyamo kubwo gukurikira amafranga y’abakora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.

 

Abaturage bo muri iyi centre bahangayikishijwe cyane n’uko ngo benshi muri aba bakobwa bakora uburayi, harimo abana bakiri bato bagakwiye kuba bari mu ishuri. Umwe muri aba baturage yagize ati” iki ni ikibazo guteye inkeke, kubera ko nk’utwana dutoya tutaranamera amabere ujya kubona ukabona tugiye mu buraya.  Yewe baza ari benshi kubera ko haza n’utwana dufite imyaka 12, 13 gutyo mbega ubona duteye inkeke ari utwana dutoya cyane”.

 

Undi yagize ati” bamara kuba udukobwa dukuru ubundi bagafata inzira iza hano mu mugi, bakura baza hano mu mugi, baje gukorera amafranga, nukuza nyine kwicuruza”. Ngo usibye kuba abenshi aria baba baturutse hirya no hino baza muri iyi centre, ariko ngo usanga nk’abakora mu kirombe iyo bahembwe abana benshi badashaka kwikoza mu ngo ahubwo bakaza kuba bari muri iyi centre.

 

Umubyeyi umwe ufite umwana w’umukobwa ukora uyu mwuga w’uburaya yagize ati” ngo iki? Umwana naramubwiye ngo ajye ku ishuri, ambwira ko iyo myenda nzayambare njye kwiga ko we atasubirayo. Ubuse ndi kubivuga ntababaye?”. Gusa nubwo bimeze gutya, ariko bamwe muri aba baturage bavugwaho gukora uburaya bo bagaragaza uruhare rwa bamwe mu babyeyi babo mu kujya muri uyu mwuga.

 

Bavuga ko kuba baza muri iyi centre ndetse uburaya bukiyongera, ari uko buriya umuntu ataba yitaweho mu buryo bunoze ngo abe yajya mu buraya. Umwe yagize ati” ndiyo koko, ndi indaya, ndi indatwa. Ese ko muba muturenganya ubundi wafata umwanzuro wo kujya mu buraya bitatewe n’ababyeyi? Nyoko yaba yakugaburiye yakuguriye n’amavuta ugafata umwanzuro wo kuza kwicuruza?”.

 

Undi nawe yagize ati” ubuse umwana yavuka agasanga nyina aca inshuro, cynagwa agasanga nyina nawe arigendera akagaruka hashize icyumweru we agatungwa n’iki? Nawe ajya kwihigira ubwe buzima”. Abaturage bahangayikiye ubuzima bw’aba bana bajya mu buraya bakiri bato, bagasaba ko ubuyobozi bwabijyamo bugahashya iki kibazo mbere y’uko kirushaho gukomera, kuko bibaza ko nta terambere ry’umwana w’umukobwa watangiye kwishora muri ubwo buzima akiri muto.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire Zamu Daniel nawe agaragaza ko bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye bubera muri aka gace, usanga hakoranira abantu baturutse impande zitandukanye, bishobora no kwenyegeza kwiyongera kw’ingeso mbi n’uburaya burimo, gusa avuga ko imbaraga nyinshi zirimo gushyirwa mu kibazo cy’aba bana b’abakobwa bakiri bato, bakishora mu buraya mu gihe bagakwiye kuba bari ku ishuri.

 

Aba baturage bavuga ko ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubafitiye akamo kanini ndetse akaba ari n’iterambere ryaje ribasanga, gusa ariko kuba hari abantu benshi byatwaye umutima n’ubuzima bwabo bakabubyegurira kugeza n’ubwo babushora mu ngeso mbi, bityo byagakwiye kwigwaho hagafatwa izindi ngamba, kubera ko ahazaza h’umwana ukuriye mu buraya hateye inkeke. Source TV1.

Dore uko byari bimeze ubwo umunyamakuru Papy yafatwaga n’abashinzwe umutekano bakamwuriza pandagare arimo kuvugira abazunguzayi. Video.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved