Muri Congo (RDC), mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, amashuri 400 yo muri Rutshuru ntabwo akora, ahubwo abana bato bari kwinjizwa mu gisirikare.
Amashuri arenga 400 yo mu gice cya Rutshuru ya 5 ho muri Bwito, muri Rutshuru, ntabwo akora kuva mu Kwakira gushize. Ibi biraturuka ku mutekano muke uhoraho muri ibyo bice, urugero nka Bukombo, Bishusha, Tongo na Bambo.
Abagize sosiyete sivile baratinya ko urubyiruko rwose rwo muri kariya gace ka Rutshuru rushobora kuzayoba rukishora mu ntambara kuko hari abinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.
Batinya kandi izindi ngaruka zizakurikiraho, harimo gutwita kw’abana bato baterwa inda hakiri kare, gushyingirwa kutishimiwe mu bakobwa bakiri bato, ndetse no kwiyongera kw’ibindi byaha muri kariya gace.