Abana bari kugororerwa mu igororero bose uko ari 25 bakoze ibizamini bya Leta 2022-2023, bose batsinze neza harimo n’umwe watsinze ku manota menshi cyane mu mashuri abanza. Abana 20 muri bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza barabitsinda, uwa mbere watsinze neza yagize 30 uwa nyuma agira 11 bigaragaza ko bose batsinze.
Abandi batanu bakoze ibizamini by’icyiciro rusange (Tronc-commun) batsinze uwa mbere afite 45 mu gihe uwa nyuma afite 22.
SP Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’ishami rishinzwe igorora mu Rwanda yagize ati “Abanyeshuri bahawe umwanya uhagije wo kwiga. Abarimu babo barabafasha buri gihe, kandi ubuyobozi bw’igororero nabwo buhora buhari ngo bubafashe.”
Yakomeje avuga ko Atari ubu gusa kuko no mu myaka yarangiye, abana baba mu igororero batsinda neza ibizamini bya Leta. Mu manota yasohotse muri 2021, mu bakandida 27, 25 ni abakandida ba PLE (Amashuri abanza), 15 bari mu cyiciro cya mbere mu gihe abasigaye bari mu cyiciro cya kabiri. Abakoze ibizamini by’icyiciro rusange bose baje mu cyiciro cya mbere (mu manota).
Kabanguka yihanangirije abana kutagira uruhare mu kwishora mu byaha hirengagijwe ko iyo bajyanwe mu igororero bafatwa neza, avuga ko ‘Nta mwana ukwiye kuba mu bigo ngororamuco’ kandi ko rero ‘abana bakwiriye kwirinda ibyaha.’