Abandi banyeshuri benshi bajyanywe kwa muganga mu buryo budasobanutse bahise babwira ubuyobozi icyo bakeka ko cyabateye uburwayi

Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, ni bwo abanyeshuri barenga 160 bo mu Karere ka Nyagatare batangye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo mu nda bamwe bakanacibwamo arko  bose baturutse ku bigo umunani byo muri aka Karere.

Amakuru avuga ko aba bana benshi bajyanywe kwa muganga biga ku bigo bitandukanye byo muri aka Karere byiganjemo ibyo abana biga bitaha. Icyakora ngo ibigo byahise bimenyekana ni GS Cyonyo na GS Mirama mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Nirere Dancille wo mu Kagari ka Bushoga avuga ko umwana we w’imyaka irindwi yavuye ku ishuri aribwa mu nda, afite umuriro mwinshi ndetse anababara umutwe. Yavuze ko akibona uyu mwana afite ibi bimenyetse yihutiye kumujyana ku mujyanama w’ubuzima agasanga hariyo n’abandi bana bigana, amujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga aravurwa aramucyura.

Uyu mubyeyi yagize ati “Yambwiye ko akimara kunywa amata yahise aribwa mu nda, mwatubariza icyo abana bacu bazize dore ubu ndamuryamishije mukuye kwa muganga ariko aracyafite umuriro mwinshi.”

Uretse uyu mubyeyi wagiye kuvuriza umwana we ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga, ngo hari n’abandi benshi bari barimo gukurwa ku ivuriro rito rya Cyonyo bajyanwa i Nyagatare hifashishijwe imbangukiragutabara, kuko muri aba bana harimo n’abari barembye cyane.

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Umusore w’imyaka 25 bamutegeye inzoga arazinywa kugeza ashizemo umwuka

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko abana bakiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare ari 150 abandi 15 bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare kubera ko bari barembye. Ati “Ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare hakiriwe 150 bagabanyirizwa umuriro, ubu bameze neza batangiye gutaha, naho mu bitaro twajyanyeho 15 kuko bo barukaga ariko na bo ubu bameze neza nta kibazo baraza gutaha.”

Uyu muyobozi kandi yongereyeho ko kuri ubu abenshi bamaze kwitabwaho ku buryo batashyem icyakora impamvu yateye ubu burwayi ntiyahise imenyekana ariko hafashwe ibizamini byoherejwe i Kigali. Gusa ngo abana bavugaga ko batangiye kuribwa mu nda bakimara kunywa amata basanzwe bahabwa ku ishuri.

Icyakora nubwo aba bana bari kuvuga gutya ntabwo ubuyobozi buremeze aya makuru ko ubu burwayi bwaba bwatewe n’aya mata banyoye kuko ngo hari ibindi bigo yajyanyweho aho abanyeshuri babyigaho batagaragayeho ubu burwayi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved